Burera: Umuco witwa ‘Ubuteka' ukomeje gutuma abantu batubahiriza Guma mu Rugo #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Abaturage bo mu mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Gahunga bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitwaza umuco bise Ubuteka
Abaturage bo mu mu mudugudu wa Nyagasozi mu kagari ka Gisiza mu murenge wa Gahunga bakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bitwaza umuco bise Ubuteka

Ubuteka, ni umuhango uhabwa agaciro gakomeye muri ako gace, aho umukobwa umaze iminsi mike ashatse ateka ibiryo akazanira ababyeyi be aherekejwe n'umugabo we, mu rwego rwo gusaba inkunga yo kubafasha kuzahura urugo rushya.

Mu makuru Nsabimana Alphonse, Umujyanama w'ubuzima mu mudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Gisiza mu Murenge wa Gahunga, yahaye Kigali Today kuri uwo muhango, arasobanura uwo muco witwa Ubuteka abaturage bakomeyeho cyane muri ako karere.

Yagize ati “Ubuteka ni umuco wa kera wa hano muri aka gace ka Gahunga, ni ukuvuga ngo, iyo umukobwa amaze gushinga urugo afata abaturanyi be agafata amafukire n'ibiryo bihiye yatetse, akazana n'umugabo we ku babyeyi be, bakamwakira bagakora ibirori bihuriwemo n'abaturanyi banyuranye”.

Arongera ati “Muri ibyo birori, bakusanya impano uwo mukobwa agatahana ibiruse ibyo yazanye iwabo, yaba inkoko, ihene, intama bakamuha, ndetse hakaba abatanze n'ibikoresho binyuranye bakamuha n'imyaka. Icyo gihe abo babyeyi bitabaza abaturanyi bakagenda bakusanya ibyo bafite bagaha umukobwa akajya kuzamura urugo rwe”.

Uwo muhango ni wo uherutse kubera mu rugo rw'umugabo witwa Habyarimana Emmanuel, Umukuru w'umudugudu wa Nyagasozi, aho yakoresheje ibirori by'umwana we wari wabazaniye Ubuteka. Mu nzu iwe hari hateraniye abantu basaga 70, Polisi ibaguye gitumo abenshi baratoroka barimo na Mudugudu nyiri urugo hafatwa abantu 31.

Umugore wa Mudugudu, Mukankubana Ziripa, avuga ko birengagije gahunda ya Guma mu Rugo bagendera ku muco wabo bizihiza uwo muhango w'ubuteka baha agaciro gakomeye muri ako gace.

Yagize ati “Hari ukuntu umwana ashaka, rimwe agateka ibiryo akazanira nyina akaryaho, kugira ngo amutere inkunga mu gihe atarabona ubushobozi bwo gushaka ibye, nk'uko biri mu muco wa Kinyarwanda. Ni ibintu bya gihanga, umwana wanjye rero yatetse anzanira ibiryo ashaka inkunga, nk'uko tubikora mu muco wacu twise Ubuteka”.

Uwo mugore avuga ko barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bayazi kubera uburemere bw'uwo muco, ngo ni yo mpamvu batumiye abantu 31 ariko haza 70, agasanga gukora uwo muhanga nta kosa abibonamo nk'uko babikora mu muco wabo.

Ati “Ntawe ukundwa na bose, ni abantu batugiriye ishyari baraturega, njye nabonaga ari igitekerezo cyiza kuko njye nashakaga guha umwana wanjye inkunga mu gihe ataratera imbere. Ibintu bya Covid-19 ntabyo tuzi nkatwe dutuye mu byaro, nta n'uwo turumva yishwe nayo muri aka gace”.

Umukobwa we witwa Uwiringiyimana ati “Njyewe ni ubuteka nari nzaniye ababyeyi, kubera ko nta kintu nari mfite kugira ngo Mama antere inkunga mbone icyo kurya, ntabwo byari ibirori uretse ko abantu baje bitumiye kandi twe twatumiye 31 gusa. Police yadufashe tukihagera tutari twasoma, ni umuco usanzwe ukorwa ariko mutubabarire twishe amategeko ya Leta”.

Abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barabihanirwa
Abakomeje kurenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 barabihanirwa

Umuhuzabikorwa w'ibikorwa bya Polisi n'abaturage mu Ntara y'Amajyaruguru, CIP Alex Ndayisenga, avuga ko mu Ntara y'Amajyaruguru imibare y'Abafatirwa mu birori ikomeje kuzamuka bitewe n'abaturage bakomeje kwirengagiza uburemere bw'icyorezo cya Covid-19.

Asaba abaturage kuva mu myumvire ishaje, ituma barenga ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 aho agira ati “kugira ngo tubashe kugabanya no gutsinda Covid-19, birasaba ko abaturage bahindura imyumvire kuri iki cyorezo”.

Arongera ati “Ntabwo Covid-19 ari indwara y'abanyamujyi gusa, kandi ntifata abasirimu gusa, buri wese arayirwara kandi irica. Uko abaturage bakomeza kuyikerensa bica amabwiriza yo kuyirinda, ni ko ikomeza kudutwara abantu no kudindiza ubukungu bwabo n'ubw'igihugu, kuko nk'ubu abari muri Guma mu Rugo ntibakora”.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)