Minisitiri w'Intebe yagaragaje akamaro k'ikoranabuhanga mu iterambere ry'umuturage #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Dr. Ngirente Edouard
Dr. Ngirente Edouard

Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda Dr. Ngirente Edouard tariki ya 21 Nyakanga 2021 atangiza Inama ya 41 y'Abayobozi b'Imijyi bibumbiye mu Ishyirahamwe ry'Abayobozi b'Imijyi ikoresha ururimi rw'Igifaransa, yagaragaje ko ikoranabuhanga ryafashije Abanyarwanda buri munsi mu myaka itari mike kandi ko akamaro karyo ntawagahakana.

Yagize ati “Kwifashisha ikoranabuhanga byorohereza umubano hagati y'imijyi n'abaturage, mu Rwanda, abaturage bashobora kubona serivisi zose mu mijyi banyuze ku rubuga twubatse (Irembo). Uyu munsi, Abanyarwanda bashobora kubona serivisi z'imisoro kuri interineti, kubona ibyangombwa byo kubaka, ibyangombwa bitandukanye bitangwa n'inzego z'ibanze.”

Minisitiri Dr. Ngirente agaragaza ko gukwirakwiza ibikorwa remezo bituma bishoboka gutanga serivisi yihuse kandi nziza ku benegihugu mu rwego rwo kwihutisha iterambere ry'imibereho myiza n'ubukungu.

Minisitiri Dr. Ngirente ashimira umuryango wa AIMF wahuje abakuru b'ibihugu bivuga Igifaransa bashyize imbere guteza imbere ikoranabuhanga.

Minisitiri Dr Ngirente avuga ko mu bihe isi ihanganye n'icyorezo cya Covid-19, ikoranabuhanga ryakenewe cyane ndetse ritanga umusaruro nko mu itumanaho, kwigisha, ibikorwa by'ubucuruzi n'ubukungu n'imibereho byakomeje gukorwa mu bihugu.

Akomeza agaragaza ko kugira ngo ubukungu bukomeze gutera imbere hadakenewe gusa ibikorwa remezo, ahubwo hakenewe ko abantu bagira ibikoresho by'ikoranabuhanga nka mudasobwa na telefone.

Guverinoma y'u Rwanda yatangije gahunda n'imishinga itandukanye igamije gufasha abaturage kubona ibikoresho by'ikonabuhanga kandi kugeza ubu bikaba byagaragaje umusaruro mwiza.

Minisitiri Ngirente ati “Ndashaka kandi kwibutsa uruhare rukomeye ruteganyijwe mu buryo bw'ikoranabuhanga mu mikorere myiza y'Isoko Rusange rya Afurika (AfCFTA) amasezerano yasinywe hano i Kigali muri Werurwe 2018. Aya masezerano yatangiye gukurikizwa muri Gicurasi 2019, agamije gushyiraho isoko nyafurika rihuriweho n'abaguzi barenga miliyari 1.27”.

Inama yitabiriwe na Minisitiri w'Intebe w'u Rwanda, Dr Ngirente Edouard, yatangiye kuva tariki ya 18 ikazageza ku ya 22 Nyakanga 2021. Yitabiriwe n'abantu basaga 200 barimo abayobozi b'imijyi ihuriye mu ishyirahamwe ry'Abayobozi b'Imijyi ikoresha ururimi rw'Igifaransa, n'abandi bayobozi bo mu nzego zitandukanye za Leta n'iz'abikorera.




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)