Muhanga: Abanyeshuri 4 bivugwa ko bifurije Perezida Kagame gupfa baburanye ku ifungwa n'ifungurwa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urukiko rw'Ibanze rwa Nyamabuye kuri uyu wa Kane rwaburanishije ifungwa n'ifungurwa ry'agateganyo ku banyeshuri 4 mu rubanza baregwamo ibyaha bakoreye mu rwunge rw'amashuri rwa Kabgayi A. Batatu muri aba bane rwemeje ko bakomeza gufungwa, undi ararekurwa. Kuwa 13 Nyakanga 2021 nibwo baburanye ifungwa n'ifungurwa ku byaha 5 bakurikiranweho.

Abanyeshuri 2 kuri 4 bahawe iminsi 30 yo kuba bafunzwe, umwe ahabwa iminsi 15 naho undi, urukiko rwemeza ko nta mpamvu yakomeza gufungwa rutegeka ko ahita afungurwa.

Aba banyeshuri bakurikiranyweho ibyaha 5 birimo; Gukurura amacakubiri, Gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, Ingengabitekerezo ya Jenoside, Guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no Kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

Ibyo bakurikiranyweho babikoreye mu ishuri aho bigaga i Kabgayi, bikavugwa ko bafashe ifoto y'umukuru w'Igihugu, Paul Kagame mu gitabo bigiragamo bayandikamo amagambo asanzwe yandikwa ku misaraba (RIP) mu gihe cyo gushyingurwa. Binavugwa ko haba hari igitabo cyanditswemo amagambo y'urukozasoni ku ifoto y'umufasha w'Umukuru w'Igihugu.

Mu rubanza rwaburanishirijwe mu muhezo ku busabe bw'uwunganira bamwe muraba baregwa ibi byaha, ubushinjacyaha bwabasabiye bamwe gufungwa by'agateganyo kubera ko hari ibindi bimenyetso bigikusanywa kugirango byuzuze ibyabonetse mu ifatwa ry'aba banyeshuri.

Nubwo itangazamakuru ritemerewe kwinjira mu rukiko mu iburanisha ryabo ku ifungwa n'ifungurwa, amakuru avuga ko baburanye bahakana ibyaha 4 muri 5 ariko 2 muri bo ngo bemera icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cyundi.

Umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri cya Kabgayi A, Nshimiyimana Alphonse yabwiye intyoza.com ko aba banyeshuri bafunzwe bafashwe tariki ya 21 Kamena 2021 nyuma y'inama yari yahuje abanyeshuri bose, abarimu ndetse n'umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline ndetse n'ubuyobozi bw'ubugenzacyaha (RIB) mu karere ka Muhanga. Avuga ko ibyo bitaga amakosa, nyuma y'iyi nama yarimo ubugenzacyana-RIB, byaje guhinduka icyaha.

Mu yandi makuru umunyamakuru yabashije kumenya, ni avuga ko umwe muri aba bakurikiranywe n'ubutabera harimo ufite umubyeyi wakoze Jenoside ndetse na se wabo akaba nawe afungiwe icyaha cya Jenoside yahamijwe n'inkiko Gacaca. Gusa hari abavuga ko bidakwiye guhuzwa n'ibyaha bikurikiranyweho uyu uri no mubahawe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo.

Gusa bamwe mu babyeyi bafite abana babo biga muri iki kigo nabo bemeza ko ishuri bigamo rikwiye kuganirizwa kuko barishinja guha amacakubiri urwaho mu banyeshuri bigana mu kigo.

Aba bakurikiranywe n'ubutabera ngo bari bariyise aba'Pawa' ndetse n'icyo gitabo cyakorewemo ibyaha bakaba barabyanditse. Mu isomwa ry'uru rubanza ku ifungwa n'ifungurwa kuri uyu wa 15 Nyakanga 2021, abaregwa bibukijwe ko bafite uburenganzira bwo kujuririra iki cyemezo mbere yuko urubanza ruburanishwa mu mizi.

Akimana Jean de Dieu



Source : https://www.intyoza.com/muhanga-abanyeshuri-4-bivugwa-ko-bifurije-perezida-kagame-gupfa-baburanye-ku-ifungwa-nifungurwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)