Ibya M.Irene na Vestine&Dorcas byakomeye…Hashobora kwitabazwa RIB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ibaruwa ndende ya paji enye, Uzamukunda Elizabeth akaba umubyeyi wa Dorcas na Vestine, yavuze imuzi icyaha kihishe inyuma itandukana rya Irene Murindahabi n'aba bana b'abakobwa baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.

Muri iyi baruwa, uyu mubyeyi avuga ko intandaro yabyo ari ukuba umuryango wa bariya bana bari bamaze iminsi babaza M. Irene ibijyanye n'uburyo ababyaza umusaruro.

Avugamo ko M. Irene yatekeye umutwe bariya bana akabatwara YouTube Channel ndetse n'imbuga nkoranyambaga ubundi akajya abikoresha mu nyungu ze bwite.

Hari n'aho avuga ko M. Irene yaba yaratse amafaranga abantu mu izina rya bariya bakobwa ubundi akayikubitira mu mufuka adahayeho n'igiceri cya 5 Frw bariya bana.

Kuri paji ya gatatu y'uru rwandiko, uriya mubyeyi avugamo ko umunyamategeko w'umuryango wabo yandikiye M. Irenge integuza ko natarekura YouTube Channel no kugaragaza amafaranga yose yaba yarabungutsemo, ko natabikora mu minsi itatu, hazitabazwa RIB.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Ibya-M-Irene-na-Vestine-Dorcas-byakomeye-Hashobora-kwitabazwa-RIB

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)