Mu ijoro ryacyeye, Ikipe y'u Bwongereza yabonye itike y'umukino wa nyuma mu irushanwa rya Euro rimaze iminsi riba ku mugabane w'u Burayi.
Ni itike yabonetse ku gitego cyatsinzwe na Harry Kane usanzwe ari kapiteni w'iyi kipe ubwo yatsindaga igitego nyuma yo gutera penaliti ariko umunyezamu wa Denmark akawukuramo.
Shaddyboo usanzwe ari umunyarwenya ku mbuga nkoranyambaga kubera ibitekerezo akunze gushyirao, yagize icyo avuga kuri kiriya gitego, ati 'Ngo ayikuramo, arongera ayisubizamooooo Harry kane.'
Ni igitekerezo cyatumye benshi basusuruka ku mbuga nkoranyambaga kubera imvugo yakoresheje isa nk'ishotorana iganisha ku bikorwa by'abakuze.
Umunyamakuru Ramesh Nkusi na we ukunze kwisanzura kuri Twitter, yagize ati 'Inki se ? [abaza iyo Shaddyboo yavuze ko yayikuyemo akayisubizamo]'
Undi na we witwa Ndayisaba Jean de Dieu (Professional Driver) Ati 'Yewe hari imvugo zijya zincanga kandi ngo ubu ngo ni ukuzimiza da ?'
Naho Nana Batinya ati 'Ayikuyemo se itagiyemo ? Wigeze uyibonamoo ?'
Naho Kimasa ati 'ESE wowe ibintu byose ubibonamo kuyikuramo no kuyisubizamo !!! Burya koko umuntu arota ibyo akunda.'