Gisozi: Hagaragaye umurambo w’umugabo bikekwa ko yiyahuye - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 11 Nyakanga 2021, nibwo umurambo w’uyu mugabo wagaragaye ku musozi witwa Ntora uri mu Mudugudu wa Nyakariro.

Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Gisozi, Musasangohe Providence, yabwiye IGIHE ko uyu mugabo mbere yo kwiyahura yabanje kwandikira ibaruwa umuryango we.

Ati “Yiyahuriye mu ishyamba ejo mu gitondo abaturage bahanyuze babona umuntu amanitse mu mugozi w’inzitiramibu, ubwo rero inzego z’umutekano na RIB zirahagera zimukuramo, umurambo ziwujyana ku Bitaro bya Kacyiru.”

Yongeyeho ko imbere y’uyu murambo hagaragaye impamyabumenyi ye ndetse ko muri iyo baruwa yari yanditse yavugaga ko ubuzima bwari bumugoye.

Umurambo wa Nyakwigendera wagaragaye mu mugozi w'inzitiramibi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)