Abanyeshuri barangije amashuri abanza batangiye ibizamini bya Leta - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yatangirije ibi bizamini ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ruherereye mu Murenge wa Runda, Akarere ka Kamonyi.

Kuri iri shuri hagiye gukorera abanyeshuri 385 baturutse ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi, Urwunge rw’Amashuri rwa Muganza ya Kabiri na Irerero Academy.

Muri aba banyeshuri ariko harimo batandatu baturutse ku Ishuri ribanza rya Rigogwe bazanywe gukorera aha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Ruyenzi ku mpamvu z’uko aho bagombaga gukorera ari kure y’aho bataha.

Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine yavuze ko abanyeshuri bagiye gukora ibizamini bateguwe neza kandi hari icyizere ko bazatsinda.

Ati “Nubwo bamaze igihe kirekire batari ku mashuri kubera icyorezo cya Covid-19, dufite icyizere ko baraza kubitsinda kuko nyuma y’aho amashuri yongeye gufungurirwa, abana barateguwe neza, barafashwa mu buryo butandukanye ku buryo bataraza gutsindwa.”

Yakomeje agira ati “Icyo dusaba Imana tunasaba n’ababyeyi cyangwa abarezi kudufasha, ni ugukaza ingamba z’ubwirinzi kugira ngo hatagira abaza kwandura iki cyorezo muri ibi bihe by’ibizamini bikaba byatuma bitarangira.”

Muri rusange ahantu hazakorerwa ibizamini hiyongereye by’umwihariko nko mu mashuri abanza, ahazakorerwa [sites] ari 1021 mu gihe mu 2019, hari ahantu hagera kuri 980.

Ibi byatewe no kuba hari ibyumba by’amashuri bishya byubatswe ndetse binajyana no kuba hagomba kubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19, abanyeshuri bahana intera.

Abanyeshuri binjira aho bakorera ikizamini cya leta babanje gupimwa umuriro
Abanyeshuri biteguye gutangira ikizamini gisoza amashuri abanza ku Rwunge rw'Amashuri rwa Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)