Nel Ngabo avuze ibintu yiyiziho abandi batamuziho| Ibyo yifuza ku mukobwa bazakundana| Naomie amuvuzeho – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rwangabo Byusa Nelson wamamaye ku izina rya Nel Ngabo yavuze ibintu abantu batamuziho nyamara we yiyiziho anavuga ibyo umukobwa bazakundana agomba kuzaba yujuje. Ni mu kiganiro Nel yagiranye na Chita Magic Tv.

Nkuko Nel Ngabo yabivuze yavuze ko ibyo yiyiziho ari discipline ndetse no kubaha abamuruta cyane. Yagize ati " Ndubaha cyane njyewe ". 

Ku bijyanye n'umukobwa yifuza ko bazakundana yavuze ko agomba kuzaba ari umukobwa w'umunyarwandakazi witonda kandi w'igikara. Muri iki kiganiro kandi Nel Ngabo yavuze kuri Miss Naomie aho yavuze ko bahuriye bwa mbere ku Isango Star. Yavuze ko ari umukobwa w'umunyabwenge kandi ugira courage.

Nel Ngabo kandi yaboneyeho gusaba abafana be ko bamushyigikira bakareba indirimbi ye nshya yise Sawa yagiye hanze mu masaha make ashize ndetse bakanayisangiza inshuti zabo.

Nel Ngabo



Source : https://yegob.rw/nel-ngabo-avuze-ibintu-yiyiziho-abandi-batamuziho-ibyo-yifuza-ku-mukobwa-bazakundana-naomie-amuvuzeho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)