Amashusho ya KNC ahogoza kuri Radio Rwanda yaciye ibintu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyemari uzwi cyane mu mupira w'amaguru mu Rwanda aho anafite ikipe ya Gasogi United, yari mu kiganiro kuri Radio Rwanda aho yagarutse ku bihangano bye bya cyera dore ko yigeze no gukora ubuhanzi bwo kuririmba.

Ubwo yaririmbaga zimwe mu ndirimbo ze yashyize hanze mu myaka yatambutse, yagerageje guhogoza, ibizwi nko kuryoshya indirimbo ze gusa bamwe babyakiriye ukundi.

Ku mbuga nkoranyambaga za bamwe, bagiye bafata agace k'amashusho agaragaza KNC ari kuririmba izo ndirimbo, bagashyiraho ubutumwa bugaragaza ko batwamye imiririmbire y'uyu mugabo udapfa kurara atavuzwe mu itangazamakuru.

Umunyamakuru Murungi Sabin kuri Instagram yagize ati 'Niyongere muri management y'umuziki wa KNC cyangwa mbe ndetse gato ?? KNC ubyumve ndakwikundiraaaa...'

Uwitwa Twagirimana Patrick yahise atanga igiterekerezo kuri iki cya Sabin, agira ati 'Nta mukire uririmba nabi koko [uturangabyiyumviro (emoji) two guseka] ahwi.'

Uwitwa Karangwa Claude kuri Twitter we yagize ati 'Uyu muhanzi abirimo neza cyangwa aratubeshya ?'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Amashusho-ya-KNC-ahogoza-kuri-Radio-Rwanda-yaciye-ibintu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)