Bijoux wo muri Film avuga iki ku bakemanga ikibuno cye kidasanzwe ? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyarwandakazi ukunze gukoresha imbuga nkoranyambaga aho ashyiraho amafoto agaragaza ikimero cye gikomeje kureshya benshi kubera ikibuno cye gifite imiterere inogeye ijisho.

Gusa bamwe ntibavuga rumwe ku miterere ya kiriya kibuno cye, barimo n'abamutuka bavuga ko ayo mafoto aba yayakoreye amakabyo cyangwa se akaba yariteye imiti kugira ngo kiriya kibuno gitere kuriya.

Aba bamutuka bavuga ko uyu mukobwa yari afite ubwiza buhagije atari akwiye kwiyongeresha ikibuno mu gihe we avuga ko byatewe na Siporo yakoze ntakindi.

Ati 'Nabanje kujya nshyiraho amafoto bakantuka ngo ayo mannyo yawe ngo mba nakoze edit y'ifoto, nshyiraho amashusho kuko yo bazi ko iteditingwa bati banyweye imiti.'

Bijoux akomeza avuga ko nta muti yigeze yitera ngo yongere ingano y'ikibuno, ahubwo ari umubiri we wahindutse bitewe na siporo akora.

Ati 'Nta muti niteye baribeshye, narahindutse. Njye njya mbwira abantu ngo iyo ukoze siporo inda ikagenda ikibuno kiriyongera, n'aho iby'imiti byo sibyo.'

Yakomeje avuga ko abantu bagomba kumenya ko umuntu ahinduka kuko uko umuntu aba ameze uyu munsi si ko azaba ameze mu myaka iri imbere.

Uyu mukobwa yabwiye abakomeza kubamutuka kubera imyambarire ye ko yambara bitewe n'ibimunezeza kandi bimubereye, ngo abakunda ko yambara imyenda miremire bajye bayiyambarira ubundi we bamureke yambare ibyo yifuza.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Bijoux-wo-muri-Film-avuga-iki-ku-bakemanga-ikibuno-cye-kidasanzwe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)