Agakino, amashusho y'indirimbo, Film cg ni ukuri ?- Ivi rya MC Tino rikomeje kwibazwaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gusa uyu musore we yatangaje ko ari ukuri ko yatereye ivi uriya mukuni we we Alliah ukunze kugaragara kuri YouTube mu biganiro asetsa abantu.

MC Tino wagiye agarukwaho kenshi, bamwe bamusaba kurushinga, avuga ko ubu agiye gutera intambwe akagira umugore kandi ko uriya mukobwa yarashe umutima we ku buryo yumva ari we yaremewe.

Yagize ati 'Sha uriya mwana abasore benshi bamushakaga, ariko ndavuga nti iriya nseko, kiriya kimero araba uwange tu !'

Uyu musore uzwiho impano zinyuranye zirimo kuyobora ibitaramo ari umusangiza w'amagambo, akaba anazwiho kugira urwenya rwinshi, ahakana ibivugwa ko ariya mafoto yaba ari video y'indirimbo bafashe.

Yagize ati 'Uriya mukobwa nabonye aho bamukinishije ni ho namwibye. Ntabwo ari video twarimo gufata, sinakubeshya.'

Gusa bamwe mu bakunze gukoresha imbuga nkoranyambaga, bakomeje kuvuga ko kariya ari agakino cyangwa se akaba ari amashusho y'indirimbo ya MC Tino cyangwa bikaba ari na film bariya bombi bahuriyemo.

Bamwe bashingira ku kuba yaba MC Tino ndetse n'uriya mukobwa bombi basanzwe bari mu ruganda rw'imyidagaduro kandi bakaba na none bombi bazwiho gutera urwenya rwinshi.

Nk'Umunyamakuru ukomeye mu Rwanda uzwi nka Uncle Austin, nawe yashyize ubutumwa kuri status ya Instagram ye agira ati 'Tino ntabarangaze nyabuna…gahunda iracyari ya yindi….nta gikwe.'

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Agakino-amashusho-y-indirimbo-Film-cg-ni-ukuri-Ivi-rya-MC-Tino-rikomeje-kwibazwaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)