Umuhanzi Skizzy n'umugore nyuma y'amezi ane basezeranye bibarutse imfura y'umuhungu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Rurangwa Gaston wamenyekanye mu itsinda rya KGB nka Mr Skizzy na Nkundabose Clémence bamaze amezi ane basezeranye imbere y'amategeko bibarutse imfura yabo.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Nyakanga 2021 ahagana saa Kumi n'imwe ni bwo impundu zavuze mu muryango wa Skizzy nyuma yo kwibaruka umwana w'umuhungu.

Uyu muhanzi wari ukiri kwa muganga amaze gutangariza ENEwso iyi nkuru ari impamo, ko bibarutse umwana w'umuhungu bamaze no guha amazina ya Rurangwa Shema Lucas.

Skizzy yibarutse imfura ye nyuma y'uko tariki 26 Werurwe 2021, yasezeranye imbere y'amategeko n'umufasha we Nkundabose Clémence.

Skizzy ubwo yambikaga umukunzi we Nkundabose Clémence impeta y'urukundo



Source : https://imirasire.com/?Umuhanzi-Skizzy-n-umugore-nyuma-y-amezi-ane-basezeranye-bibarutse-imfura-y

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)