Abasheshakanguhe bakebuye bagenzi babo banga kwipisha COVID-19 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe mu basheshakanguhe bipimishije COVID-19, babwiye IGIHE ko bishimiye kuba barasanze bataranduye ariko bashimangira ko hari bagenzi babo banga kwipimisha.

Bavuze ko abantu bageze mu zabukuru benshi banga kwipimisha COVID-19 bakumva ko bikwiye gukorwa n’abakiri bato kuko bo baba bumva nta gihe kinini basigaje ku Isi.

Dusabe Marie w’imyaka 69 mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo, yagize ati “ Numva ntawe ukwiye kwanga kwipimisha ngo n’uko ashaje. Abafite ibyo bitekerezo nababwira ko bagifite iminsi yo kubaho kuko nta muntu uba uzi igihe azapfira kandi ko kutipimisha kuri njye mbona ari nko kwiyahura.”

Mukasekuru Madarina wo mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko hari benshi mu bakuze bumva ko kwipimisha no kwirinda COVID-19 ari iby’urubyiruko.

At “ Uramubwira akakubwira ngo ibyo ni iby’urubyiruko rugugikeneye kubaho. Hagakwiye kubaho ubukangurambaga bwo kubibashishikariza kuko ubibwira umuntu akakubwira ko asigaje igihe gito ngo yipfire ukumirwa.”

Bernadette Nyirabagwiza w’imyaka 79 wo mu Murenge wa Kimihurura, wasanzwemo COVID-19 ubwo yari yagiye kwipimisha, na we yasabye bagenzi be kwipimisha kugira ngo bamenye uko bahagaze.

Ati “Kuba ndwaye ngiye kwirinda no kurinda bagenzi banjye nkurikize inama ndibuhabwe. Naboneraho gushishikariza abandi bakecuru kwipimisha kugira ngo nabo bamenye ukobahagaze.”

Umujyanama w’ubuzima mu Mudugudu wa Irembo mu Kagari ka Mumena Umurenge wa Nyamirambo, Munyakanyangezi Séraphine yavuze ko nta wagakwiye kwanga kwipimisha kuko COVID-19 idatoranya uwo yica.

Ati “Twe mu mudugudu wacu twarabibashishikarije baripimisha ariko uba ubona ko abenshi baba batabyumva bisaba kubibumvisha, numva inama twagira abakuze ari ukwipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Nyamirambo, Kimenyi Burakari na we yasabye abasheshakanguhe bo muri aka gace n’abandi bantu bose kwipimisha kugira ngo bamenye uko ubuzima bwabo buhagaze.

Dusabe Marie w'imyaka 69 yasabye abasheshakanguhe kwipimisha COVID-19 bakamenya uko bahagaze
Mukasekuru Madarina wo mu Murenge wa Kimihurura yavuze ko hari benshi mu bakuze bumva ko kwipimisha no kwirinda COVID-19 ari iby’urubyiruko
Bernadette Nyirabagwiza wasanzwemo COVID-19 yasabye bagenzi be kumva ko kwipimisha bibareba



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)