Ikipe y'igihugu y'abangavu batarengeje imyaka 20 mu mukino wa Volleyball bakomje kugorerwa mu Buholandi mu gikombe cy'Isi, ni nyuma y'uko na Brazil ibatsinze amaseti 3-0.
Uyu munsi u Rwanda rwakinaga umukino wa 2 wo mu itsinda A aho ruri kumwe n'u Buholandi, Brazil na Argentine.
Nyuma yo gutsindwa n'u Buholandi mu mukino ufungura igikombe cy'Isi amaseti 3-0, uyu munsi rwakinnye na Brazil.
Brazil yaje gutsinda u Rwanda amaseti 3-0. Iseti ya mbere bayitsinze 25 -10, iya kabiri bayitsinda 25 â" 15, iya gatatu niho bandagarije u Rwanda barutsinda ku manota 25-2.
U Rwanda ruzasoza imikino isoza itsinda ku munsi w'ejo rukina na Argentine ku isaha ya saa 14:30'.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abangavu-b-u-rwanda-bakomeje-kugorerwa-mu-buholandi