Uwakubise Perezida Macron urushyi ku itama yakatiwe gufungwa amezi ane muri gereza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mugabo w'imyaka 28 yakubise urushyi Perezida Emmanuel Macron rurivugiza ubwo uyu mukuru wa kiriya gihugu yajyaga kumusuhuza aho kugira undi amusuhuze ahubwo ahita abangura urushyi arumukubita ku itama.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Damien Tarel gufungwa amezi 18 muri gereza kubera imyitwarire y'umujinya ndengakamere yagaragaje.

Urukiko Valence rwari rugizwe n'Abacamanza batatu, rwemeje iki gihano cy'amezi 18 ariko uriya mugabo akazafungwamo amezi ane ndetse n'andi 14 asubitse ari hanze.

Uriya mugabo usanzwe atajya imbizi n'imitegekere ya Macron ndetse na bamwe mu baturage bo mu gace atuyemo ka Drôme ngo ubwo bamenyaga ko umukuru w'Igihugu cyabo azahaza bari bateguye kumutera amagi bamugaragariza ko batishimiye imiyoborere ye ngo yatumye igihugu cyabo gisubira inyuma.

Gusa ngo ibyo kumukubita urushyi ntiyari yabiteguye ahubwo ngo na we ntazi uko byamujemo ako kanya ubwo yamugeraga imbere.

Perezida Macron na we uherutse kuvuga kuri ruriya rushyi yakubiswe, yavuze ko kiriya gikorwa kidakwiye kugirwa igikuba ahubwo ko hakwiye kurebwa icyateye uriya mugabo kumukubita urushyi.

Emmanuel Macron we yavuze ko atatekerezaga ko muri iyi myaka hari Abafaransa bakigira umujinya w'umuranduranzuzi nk'uriya, yavuze ko kiriya kibazo yagihariye inkiko.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Uwakubise-Perezida-Macron-urushyi-ku-itama-yakatiwe-gufungwa-amezi-ane-muri-gereza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)