Akarere ka Ngoma kari kuburanira imiryango 71 yasezeranye ntiyandikwe mu bitabo by’irangamimerere -

webrwanda
0

Ni urubanza rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021 mu rukiko Rwisumbuye rwa Ngoma ndetse na tariki ya 11 Kamena mu rukikoRwibanze rwa Sake.

Impamvu itangwa ni ugusaba urukiko gusubizaho inyandiko z’irangamimerere z’ishyingirwa zazimiye mu biro by’irangamimerere mu Mirenge ya Sake, Jarama, Gashanda, Mutenderi, Zaza na Mugesera.

Akarere ka Ngoma kiyemeje kuburanira iyi miryango nyuma y’uko bigaragaye ko hari ibitabo by’irangamimerere byabuze bitewe n’impamvu zirimo ihuzwa ry’izahoze ari segiteri na Komine, ibindi bikaza kubura muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma y’imyaka myinshi byaje kugaragara ko hari imiryango yari yarasezeranye ndetse yerekana n’ibimenyetso birimo amafoto n’ibindi ariko ibitabo by’irangamimerere banditswemo bigashakishwa bikabura.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Nambaje Aphrodis yavuze ko kuri ubu bamaze kubona imiryango 114 yagiye yibura mu bitabo by’irangamimerere ariko akagaragaza ko ari ikibazo gishobora kuba gifitwe n’imiryango myinshi.

Ati “ Ubundi twari dufite imiryango 114 ariko kuko twagombaga gukorana n’inzego kugira ngo harebwe niba abo bantu bavuga ukuri dufatanyije na Minisiteri y’Ubutabera binyuze muri RIB, twabonye imiryango 71 ni nayo twajyaniye ibirego byayo mu nkiko. Indi miryango isigaye turacyayikoraho iperereza kugira ngo tumenye ukuri kw’ibivugwa.”

Yavuze ko kuba batanditswe bituma hari serivisi nyinshi abaturage batabona bikaba byadindiza iterambere ryabo.

Ati “ Iyo icyo gitabo kitagihari ntushobora kuvuga ngo uyu munsi ngiye gushaka icyangombwa runaka kuko ntibakubona kandi iyo udafite ibyangombwa ntiwakenera kugira aho ujya wowe n’umuryango wawe,. Abo rero nibo turi kuburanira kuko baravuga ko basezeranye ariko tukabura ibitabo byabo, turi kubaburanira kugira ngo babone ibyangombwa byabo batarindiriye kwiburanira.”

Meya Nambaje yavuze ko serivisi zose zishingiye ku irangamimerere aba baturage batazibona ngo kuko batanditswe mu bitabo by’irangamimerere, yavuze ko mbere yo kugira ngo umuryango bawutangire ikirego babanza gushakisha no mu yindi Mirenge Babura ibyangombwa burundu bakabona gutanga ikirego.

Umwe mu baturage baturuka mu Murenge wa Zaza waganiriye na IGIHE, yavuze ko kutandikwa mu gitabo cy’irangamimerere uba umeze nk’aho udafite igihugu ubarizwamo.

Yavuze ko ibyangombwa byose agiye kwaka abyimwa ngo kuko adafatwa nk’umunyarwanda.

Ati “ Nagiye ku Murenge bambwira ko ntari Umunyarwanda, mbabaza impamvu bambwira ko ntaho nandits. Ikindi ubu sinagurisha ubutaka, sinajya hanze y’igihugu kandi narasezeranye rwose n’amafoto ndayafite.”

Meya Nambaje yavuze ko bitarenze tariki 21 Kemena bizeye ko urukiko ruzaba rwabahaye uburenganzira bwo kwandika abo baturage mu irangamimerere.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque niwe uri kuburanira Akarere
Ibiro by'akarere ka Ngoma mu ntara y'Iburasirazuba



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)