Umuhungu bakundanaga yasakaje amashusho ye yambaye ubusa none ari kuririra mu myotsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu mukobwa wiga muri Makerere University muri Uganda, yabwiye Ikinyamakuru Campus Bee cyo muri Uganda ko uwari umukunzi we yamwizeye akamuha buri kimwe cyose yamusabaga ndetse n'ariya mashusho yamugaragazaga ubwambure.

Icyakora ngo uwo musore yaramutengushye none amashusho ye yambaye ubusa yayasakaje ku mbuga nkoranyambaga none ikimwaro gikomeje kumubera umutwaro.

Uyu munya-Ugandakazi avuga ko ubu afite ipfunwe n'ikimwaro bidasanzwe nyuma y'uko amashusho amugaragaza yambaye uko yavutse yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga.

Avuga ko ubwo ababyeyi be bamubazaga iby'ariya mashusho, byamugizeho ingaruka ku buryo yanaraye mu gasozi.

Agaruka kuri ubu buhemu yakorewe n'uwahoze ari umukunzi we, yagize ati 'Nta kindi yabikoreye ni uko nahisemo ko dushyira iherezo ku rukundo rwacu, yahise afata video ayishyira ku mbuga nkoranyambaga.'

Yanagiriye inama abakobwa gushishoza ku buryo batapfa koherereza uwo babonye wese amashusho abagaragaraza bambaye ubusa kabone nubwo yaba ari umusare bakundana kuko igihe urukundo rwabo rurangiye bishobora ubagiraho ingarua.



Source : http://www.ukwezi.rw/Udushya/Umuhungu-bakundanaga-yasakaje-amashusho-ye-yambaye-ubusa-none-ari-kuririra-mu-myotsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)