APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana, Gasogi United igana habi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi n'ejo hashize ku Cyumweru tariki ya 13 Kamena, hakinwaga imikino y'umunsi wa 4 wa shampiyona mu cyiciro cy'amakipe ahatanira igikombe n'arwana no kutamanuka, APR FC na AS Kigali zikomeje gukubana ni mu gihe Gasogi United bikomeje kutagenda neza.

Ku munsi w'ejo hakinwe imikino yose y'amakipe ahatanira igikombe, n'ibiri mu cyiciro cy'amakipe arwana no kutamanuka.

Mu cyiciro cy'amakipe 8 ahatanira ikigikombe, AS Kigali yakiriye Espoir FC i Muhanga iyihatsindira ibitego 4-0 harimo 2 bya Hakizimana Muhadjiri, Shabani Hussein Tchabalala na Biramahire Abeddy.

APR FC kuri Stade Huye yari yakiriye ikipe ya Police FC, ni umukino benshi bakekaga ko utari buze korohera amakipe yombi, APR FC yaje kuwutsinda biyoroheye ibitego 3-0, kimwe cya Omborenga Fitina na 2 bya Mugunga Yves.

Rayon Sports nayo yaje gutsikira i Rubavu aho yari yasuye Marines FC, amakipe yose yanganyije 1-1, Rayon Sports yatsindiwe na Nishimwe Blaise, Marines itsindirwa na Ngabo Mucyo Fred.

Muri iki cyiciro AS Kigali ni iya mbere n'amanota 10 izigamye ibitego 8, APR FC nayo ifite 10 izigamye ibitego 7, Rayon Sports ifite 5, Police FC 4, Marines 4, Bugesera 4, Espoir FC 4 na Rutsiro 2.

AS Kigali yihereranye Espoir FC
APR FC nayo nta kosa yakoze imbere ya Police FC

Mu cyiciro cy'amakipe arwana no kutamanuka, ejo Kiyovu Sports yatsinze Gorilla FC 1-0 cya Saba Robert ni mu gihe Musanze yakiriye Mukura VS inayitsinda 1-0 cya Mwiseneza Danny.

Uyu munsi nibwo imikino yo muri iki cyiciro yakomeje, Sunrise FC yari itarabona amanota 3 yuzuye, yakiriye AS Muhanga kuri Golgotha Stadium inayihanyagirira 4-1. Ibitego bya Sunrise byatsinze na Yafesi Mubiru watsinze 2, Hood Kawesa atsinda 1 na Mudeyi Suleiman watsinze 1. Igitego cya AS Muhanga cyatsinzwe na Idrissa.

Gasogi United nyuma yo kunganya na Sunrise FC, uyu munsi yari yakiriye Etincelles FC. Iyi kipe yaje gutungurwa itsindwa na Etincelles 2-0 bya Muganza Isaac na Itangishaka Ibrahim.

Iki cyiciro kiyobowe na Kiyovu Sports ifite amanota 9 n'ibitego 5 izigamye, Musanze nayo ifite 9 izigamye 2, Gorilla FC ifite amanota 7, Etincelles ifite amanota, Sunrise FC ifite amanota 5, Gasogi United ifite 5, Mukura VS ifite amanota 4 mu gihe AS Muhanga ifite 0.

Gasogi United yongeye gutakaza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-na-as-kigali-zikomeje-gukubana-gasogi-united-igana-habi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)