Dosiye ya Kwizera Olivier cyageze mu Bushinjacyaha #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Dosiye y'umunyezamu w'Amavubi na Rayon Sports ukurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwege yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.

Tariki ya 4 Kamena 2021 nibwo uyu munyezamu yafatiwe iwe mu rugo arimo kunywa urumogi ari kumwe n'abandi bantu 8 barimo n'undi mukinnyi Runanira Amza.

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha(RIB) rwatangaje ko nyuma yo gufatwa bakaba bahise bajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB Kicukiro aho bahise bajya no gupimwa muri Laboratwari y'u Rwanda y'Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

Dosiye y'uyu mukinnyi n'abo bareganwa ikaba yaramaze kugezwa mu Bushinjacyaha nk'uko umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabibwiye ISIMBI.

Ati"dosiye ya Kwizera yagejejwe mu Bushinjacyaha, yagezeyo tariki ya 8 Kamena 2022, ibindi birambuye niho mwabariza."

Ubwo ISIMBI yageragezaga kuvugana n'Umuvugizi w'Ubushinjacyaha Faustin Nkusi kugira ngo agire icyo yatangaza aho iperereza rigeze n'igihe urubanza ruzabera, ntibyakunze kuko atitabaga telefoni ye ngendanwa.

Kwizera Olivier dosiye ye yageze mu Bushinjacyaha



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ikirego-cya-kwizera-olivier-cyageze-mu-bushinjacyaha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)