Mu Rwanda hamurikiwe amafoto yaciye agahigo ku Isi, harimo n'ay'abanyarwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki gikorwa cyabereye muri IMBUGA City Walk, ahahoze hitwa Car Free Zone cyitabirwa na Meya w'Umujyi wa Kigali, Rubingisa Prudence, Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Nicola Bellomo ndetse na Ambasaderi w'u Buholandi mu Rwanda, Matthijs Wolters.

Aya mafoto yaciye agahigo ku Isi kubera uko afotoye cyangwa se umwihariko afite, azengurutswa hirya no hino ku Isi ku bufatanye n'umuryango Word Press Photo Foundation, washingiwe mu Buholandi utegura amarushanwa y'amafoto afotoye neza cyangwa avuga [wareba ukibwira icyo ishatse kuvuga].

Ni amafoto aba yarafotowe n'abanyamakuru bakora umwuga wo gufotora, ntabwo ari amafoto yose abonetse.

Kuri iyi nshuro yagejejwe mu Rwanda, bituma hashyirwamo n'ay'abanyarwanda barindwi afotoye neza. Yatoranyijwe ku bufatanye n'Umujyi wa Kigali, Ambasade ya EU mu Rwanda ndetse n'iy'u Buholandi.

Umwe mu banyarwanda bake bamuritse amafoto yabo, Ndegeya Cyril, usanzwe ari umunyamakuru ufotora bya kinyamwuga, yabwiye IGIHE ko yishimiye kuba amafoto ye yaratoranyijwe mu yandi kugira ngo azamurikwe mu mafoto yaciye agahigo ku Isi hose muri Word Press Photo, ibintu bibaye bwa mbere kuko nta foto y'umunyarwanda yari yakamuritswe muri iki gikorwa.

Yagize ati 'Nabyakiriye neza cyane. Kuko kuba imurikwa mpuzamahanga nk'iri ririmo amafoto y'abanyarwanda cyangwa yanjye, ni ibintu bishimishije kandi bitera imbaraga zo kuzajya no mu yandi ma murikwa.'

Ndegeya afitemo amafoto atatu, harimo ifoto yafotoye igaragaza umwiyereko wa gisirikare, ifoto yindi yerekana uko Umujyi wa Kigali uba usa nijoro ndetse n'indi yerekana abakerarugendo batwaye ubwato rwagati mu Kiyaga cya Kivu.

Iri murikwa rizamara ibyumweru bitatu muri Imbuga City Walk. Buri wese ashobora kujya kureba ayo mafoto yaciye agahigo ku Isi hose mu bihe bitandukanye.

Kugeza ubu mu Rwanda umwuga wo gufotora hari urwego utarageraho, aho usanga umuntu afotora ifoto igakoreshwa n'undi muntu utayiguze, ndetse ntanagaragaze uwayifotoye, akayikoresha nk'aho ari iye, ibintu ubundi mu bihugu byateye imbere bihanwa n'amategeko kuko bifatwa nko kwiyitirira umutungo utari uwawe.

Ndegeya Cyril yavuze ko icyo yifuza nk'umuntu ufotora ndetse akacyifuriza n'abandi bakora umwuga nk'uwe, ari uko amafoto bafashe yajya agurwa n'abayakoresha kuko bayafotora byabatwaye imbaraga ndetse n'ubwenge bwinshi.

Cyril Ndegeya ahagaze imbere y'imwe mu mafoto yafashe ari kumurikwa
Iri murika ry'amafoto ryabereye mu Imbuga City walk mu Mujyi rwagati ahazwi nka Car Free Zone
Amafoto yamuritswe ni ahiga andi ku rwego mpuzamahanga
Buri foto yamuritswe ifite igisobanuro gikomeye ku buryo umuntu yakwibwira icyo ivuga



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-rwanda-hamurikiwe-amafoto-yaciye-agahigo-ku-isi-harimo-n-ay-abanyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)