Perezida Kagame yakiriye impapuro zemerera ba ambasaderi bane guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda (Amafoto) - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bambasaderi uko ari bane bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu muri Village Urugwiro kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021.

Muri bo umwe, Amir Mohammad Khan wa Pakistan ni we uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali mu gihe Jesús Agustín Manzanilla Puppo wa Venezuela, Valentin Zellweger w’u Busuwisi na Sasirit Tangulrat wa Thailand bazakorera i Nairobi muri Kenya.

Nyuma yo gushyikiriza Umukuru w’Igihugu impapuro zibemerera guhagararira inyungu z’ibihugu byabo mu Rwanda, bagaragaje ko biteguye kurushaho kubyaza umusaruro umubano mwiza uhuriweho, guteza imbere ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga n’ibindi.

Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger, yavuze ko yagiranye ibiganiro byihariye na Perezida Kagame byibanze ku mubano w’igihugu cye n’u Rwanda umaze imyaka igera kuri 60 ushinze imizi.

Yagize ati “Twibanze ku byo duhuriyeho, turi ibihugu bidakora ku Nyanja, bifite imisozi myinshi, dufite abaturanyi banini. Twemeranyije ko tuzakomeza gukora ibishoboka byose mu guteza imbere umubano usanzweho. Twanaganiriye ku iterambere ry’ubukungu twizera ko rizibandwaho.’’

Yavuze ko mu mikoranire mishya hazibandwa ku iterambere ry’ikoranabuhanga, gufasha u Rwanda kuba igicumbi cyakira inama n’ibindi impande zombi zakuramo inyungu.

-  U Rwanda na Thailand bimaze imyaka 34 bibanye neza

Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda, Sasirit Tangulrat, yavuze ko mu biganiro n’Umukuru w’Igihugu baganiriye ku nzego bazibandaho zirimo ikoranabuhanga, ubukerarugendo n’urwego rw’ubuvuzi rusange.

Ati “Mu mwaka utaha tuzaba twizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’umubano w’ibihugu byombi. COVID-19 ibitwemereye twazategura igikorwa cyo kwizihiza.’’

Kugera ubu, Thailand yasinye amasezerano abiri n’u Rwanda arimo ajyanye n’Ikoranabuhanga.

Ambasaderi Sasirit Tangulrat yavuze ko ikoranabuhanga ari ingenzi muri ibi bihe Isi irimo byo guhangana na COVID-19.

Yakomeje ati “Ni ingenzi mu bucuruzi, kuko bifasha abacuruzi mu kazi kabo. U Rwanda rufite ubunararibonye ndetse na Thailand rushaka kuyigiraho muri iki cyiciro.’’

Jesús Agustín Manzanilla Puppo uhagarariye inyungu za Venezuela mu Rwanda yavuze ko atewe ishema no kuba mu Rwagasabo kandi ko Abanya-Venezuela bafata Abanyarwanda n’Abanyafurika nk’abavandimwe.

Yagize ati “Ndabashimira intambwe mwateye, mu bukungu n’abaturage bakaba babona ubuvuzi. Nizeye ko gutanga impapuro kuri Paul Kagame ari intangiriro yo gukomeza kunoza umubano wacu umaze imyaka 40. Nzakora ibishoboka byose ngo nshyireho itafari ryanjye.’’

Perezida Kagame kandi yanakiriye Ambasaderi wa Djibouti mu Rwanda, Mohamed Idriss Farah wasoje manda nyuma y’imyaka umunani yari amaze mu gihugu.

Perezida Kagame yakiriye abarimo Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Amir Mohammad Khan. Ni we wa mbere ugiye guhagararira igihugu cye uzaba afite icyicaro mu Mujyi wa Kigali
Perezida Kagame na Ambasaderi w’u Busuwisi mu Rwanda, Valentin Zellweger
Ambasaderi wa Thailand mu Rwanda, Sasirit Tangulrat, yakiriwe na Perezida Kagame. Azaba afite icyicaro i Nairobi muri Kenya
Ambasaderi wa Venezuela mu Rwanda, Jesús Agustín Manzanilla Puppo yafashe ifoto y'urwibutso ari kumwe na Perezida Kagame
Perezida Kagame na Ambasaderi wa Djibouti mu Rwanda, Mohamed Idriss Farah, bagiranye ibiganiro byihariye
Perezida Paul Kagame na Ambasaderi wa Djibouti mu Rwanda, Mohamed Idriss Farah bafashe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Village Urugwiro




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)