Ibyo wamenya ku mushinga ‘Green Gicumbi’ washowemo arenga miliyari 32 Frw zo kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Binyuze mu Kigega cy’Igihugu gishinzwe kurengera Ibidukikije, Fonerwa, mu Karere ka Gicumbi hatangijwe umushinga wiswe ‘Green Gicumbi’ ufite intego yo kurengera ibidukijije mu cyogogo cy’umuvumba ako karere gaherereyemo.

Ni umushinga mugari washowemo miliyoni 32$, ukaba ushyirwa mu bikorwa na Fonerwa ku bufatanye na Green Climate Fund.

Mu byo uyu mushinga uzafasha kandi harimo kurwanya imyuzure ikabije, amapfa n’inkangu n’ibindi bituma habaho ukugabanuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi, indwara, kwangirika kw’ibikorwa remezo, kubaganuka k’ubutaka buhingwaho n’ibindi.

Nyuma y’ibi bibazo kandi haniyongeraho ibishingiye ku bwiyongere bukabije bw’abaturage n’ibura ry’ubutaka byagiye bituma abantu batura mu bice bifite ibyago byinshi byo kwibasirwa nimyuzure.

Ni ibintu byagiye bigira uruhare rukomeye mu gutera ingaruka nyinshi cyane ku bantu badafite uburyo bwizewe bwo kwirinda ingaruka zitandukanye zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Akenshi ibice by’u Rwanda byibasirwa n’ibyo bibazo usanga ari ibirimo ubuhaname bukabije bw’imisozi, ukutagira amakuru ahagije ku kirere no kugabanuka kw’amashyamba.

Imibare yerekana uko u Rwanda rwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe ndetse raporo y’igihugu yo mu 2018 yerekanye ko Intara y’Amajyaruguru, by’umwihariko Akarere ka Gicumbi gafite ibyago biri hejuru byo kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Iyo raporo igaragaza ko Gicumbi iza ku mwanya wa kabiri mu kugerwaho n’ingaruka zifitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu.

Umushinga Green Gicumbi, igisubizo kuri ibi bibazo

Mu 2019, Leta y’u Rwanda yabonye inkunga ya miliyoni 32$ yatanzwe n’Ikigega gitera inkunga imishinga yo guhangana n’Imihindagurikire y’Ibihe (GCF) yo gushyira mu bikorwa umushinga wo kubakira ubushobozi abaturage bo mu Majyaruguru mu guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe.

Uyu mushinga wiswe “Green Gicumbi”, ushyirwa mu bikorwa na Fonerwa. Mu mezi 18 umaze ushyirwa mu bikorwa, mu myaka itandatu biteganyijwe ko uzamara, wibanda ku bikorwa b’ingenzi byo kubungabunga icyogogo no guteza imbere ubuhinzi bwihanganira imihindagurikire y’ibihe.

Muri uyu mushinga kandi hari gushyirwaho uburyo burambye bwo gucunga amashyamba no kubyaza umusaruro ibiyakomokaho no guteza imbere ku buryo burambye ingufu zitangiza ibidukikije, imiturire itangiza ibidukikije kandi ibasha guhangana n’ingaruka zikomoka ku mihindagurikire y’ibihe no gushyiraho uburyo bwo gusangira ubumenyi ku mihindagurikire y’ibihe.

Abaturage b’Akarere ka Gicumbi bemeza ko hari byinshi uyu mushinga umaze kubagezaho mu guhangana n’ibiza byajyaga bibibasira ndetse ko ubafasha no kwiyubakira ubushobozi bwo kuzahangana nabyo no mu bihe bizaza binyuze mu bikorwa byo kurwanya isuri harimo gutera ibiti n’ibyatsi bivangwa n’imyaka nka kimwe mu ngamba zo kurwanya isuri yubutaka ikunze kwibasira aka karere.

Mbarushimana Aloys wo mu Kagari ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba yagize ati “Iri shyamba ubundi abenshi twayarazwe na ba sogokuru, ibishyitsi wabonaga byanamye ryari ryarashaje pe! Twakuragamo ibiti bito cyane by’ibishingirizo, mbere baza kutubwira ngo tuvugurure twabanje kumva ko bagiye kudutwarira ishyamba.”

“Nyuma baradusobanurira turabyumva kugeza ubwo banaduhayemo akazi ari naho nakuye amafaranga nishyuye mituweli nkaguramo n’ihene. Ubu ni bwo tumaze kubona akamaro karyo kuko ibiti bateye bikura nk’imibyare urabona bishimishije kandi n’ishyamba riracyari iryacu.”

Yakama Jean Bosco we akora mu ngemwe z’icyayi avuga ko mbere ataratangira kuhakorera ubuzima bwari bugoye ariko ubu ubuzima bwarahindutse kuko akora akanahembwa ndetse yaniyubakiye inzu.

Umuyobozi w’Umushinga Green Gicumbi muri Fonerwa, Kagenza Jean Marie Vianney, avuga ko ibikorwa byose biteganyijwe gukorerwa muri ako karere bigamije guhangana n’ibibazo biterwa n’imihindagurikire y’ibihe bizagerwaho.

Yagize ati “Mbere hari aho wasangaga hari imbogamizi z’abaturage batumvaga neza imirimo igiye kubakorerwa, wahuye nabyo mu gusazura amashyamba, kawa, icyayi no gukora amaterasi byakundaga kugaragara.”

“Ubu iyo myumvire yarahindutse. Hari n’abagenda batwisabira ko twajyana imishinga myinshi iwabo kubera ko imirimo yose ihakorerwa babonamo akazi mu buryo butandukanye kandi ibihakorerwa bigasigara ari ibyabo twe tukabaha ubufasha bwo kubigisha uko byabungwabungwa neza bikababyarira umusaruro uhagije bitabangiririje ibyabo.”

Umushinga Green Gicumbi ukorera ibikorwa byawo mu mirenge icyenda y’Akarere ka Gicumbi ifite aho ihuriye n’icyogogo cya Muvumba. Iyi mirenge ni Rubaya, Cyumba, Kaniga, Mukarange, Rushaki, Shangasha, Manyagiro, Byumba na Bwisige.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Félix, avuga ko bazakomeza gufatanya n’abafatanyabikorwa no kwigisha abaturage uko bashobora guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Yagize ati “Turashimira aba bafatanyabikorwa bacu, ubundi iyo urebye imiterere y’akarere kacu kagizwe n’imisozi miremire kandi ihanamye, ntibyakwiye kutubera imbogamizi ahubwo tubikoze neza byatubera ibisubizo ari nabyo Fonerwa idufashamo mu Mushinga wa Green Gicumbi. Tuzakomeza gushishikariza abaturage bacu no kubigisha uburyo bunoze bwo gukoresha ubutaka neza kuko abenshi ari abahinziborozi n’imiturire nayo igomba kuba inoze itangiza ibidukikije nibyo natwe tuzakomeza kwitaho.”

Mu byo Green Gicumbi imaze gukora muri aya mezi 18 imaze ikora, harimo gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari 400 n’izindi 410 z’amaterasi yikora, hatewe ibiti bivangwa n’imyaka kuri hegitari 600, hubakwa ibidamu 2400 bifata bikanagabanya umuvuduko w’amazi yo mu mikoki.

Abantu 17.320 babonye imirimo mu bikorwa bitandukanye byakozwe n’uyu mushinga, hubakwa ibigega bifata amazi y’imvura angana na 318m3, hatuburwa ingemwe z’icyayi 600.000. Amashyamba ari ku buso bwa hegitari 400 yari yarangiritse yaravuguruwe, hatunganywa ingemwe 68.000 z’imbuto ziribwa, izindi 100.000 z’imigano ziratunganywa.

Mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere kandi binyuze muri “Green Gicumbi” hubatswe inzu y’uruganda rw’icyayi rwa Mulindi yo kwanikwamo ibicanwa, inatanga utwuma 40 dufasha kugabanya iyo myuka yoherezwaga mu kirere, hanatangwa imbabura zirondereza ibicanwa ku baturage bagera ku 6.700 hongerwaho abahawe imbuto y’ibirayi toni 400 na 14 z’ibishyimbo.

Abashinzwe gushyira mu bikorwa umushinga wa “Green Gicumbi” batangaza ko kugeza ubu bageze kuri 15% y’ingengo y’imari, ariko ku kijyanye n’ibikorwa bari hejuru ya 25%.

Muri uyu mushinga haterwa ibiti ku misozi itandukanye
Abaturage batangiye kubona inyungu zavuye muri uyu mushinga
Umushinga ‘Green Gicumbi’ washowemo arenga miliyari 32 Frw mu kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe
Gicumbi iza ku mwanya wa kabiri mu kugerwaho n’ingaruka zifitanye isano n’imihindagurikire y’ibihe mu gihugu



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)