Ntitukiri abana bo gufata akaboko- Perezida Ndayishimiye w'u Burundi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Evariste Ndayishimiye yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Twitter, aho avuze ko u Burundi bushimira Umuryango w'Abibumbye wiboneye ko kiriya gihugu kigeze ku rwego rwo rwiza.

Yagize ati 'Dushimiye Umuryango w'Abibumbye ONU ko wiboneye ko tutakiri abana bo gufata akaboko kugira ngo tugere ku mibereho myiza y'abenegihugu bose nta kuvangura. Ntituzahwema kwereka amahanga ko dushoboye.'

Ubu butumwa yabwanditse mu gihe ari muri Kenya mu ruzinduko rw'Iminsi ibiri aho yahagurutse mu gihugu cye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 31 Gicurasi.

Ubu butumwa bugaragaza ko Igihugu cye gikomeje kwigira, abwanditse mu gihe ubwo yajyaga muri Kenya yagiye mu ndege ya Kenya Airways ndetse akaba aherutse kujya muri Uganda na bwo agiye muri Uganda Airlines.

Abwanditse kandi mu gihe Igihugu cye kidacana uwaka na bimwe mu bihugu by'ibituranyi birimo n'u Rwanda bimaze imyaka ikabakaba itandatu umubano wabyo urimo igitotsi.

Mu minsi ishize abakuru b'ibi bihugu byombi bigeze gutangaza ko hari ubushake bwo gukemura ibibazo ku buryo ibihugu byombi byakongera kubana neza nk'uko byahoze.

Gusa bigaragara ko hakirimo imbogamizi kuko mu Burundi hariyo imitwe ihungabanya umutekano w'u Rwanda kandi bigaragara ko iterwa inkunga n'igisirikare cya kiriya gihugu.

Urugero rwa vuba ni abarwanyi b'umutwe wa FLN baherutse kugaba igitero mu Karere ka Rusizi barimo babiri bishwe n'ingabo z'u Rwanda ndetse bagateshwa bimwe mu bikoresho by'igisirikare cy'u Burundi.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/Mu-mahanga/Politiki/article/Ntitukiri-abana-bo-gufata-akaboko-Perezida-Ndayishimiye-w-u-Burundi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)