Niba ubutabera bukorwa mu izina rya rubanda, Aimable Karasira na Agnès Nkusi nibaryozwe ibyaha byabo nk'uko bisabwa n'abaturage. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abaturage bababajwe n'amagambo ya Aimable Karasira ahakana akanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi barasaba ko uyu mugabo akurikiranwa n'ubutabera, ndetse n'abamuha urubuga ayavugiraho bakabiryozwa.

Mu nyandiko imaze gushyirwaho umukono n'abanyarwanda benshi cyane, barimo abatuye mu Rwanda ndetse n'ababa mu mahanga, barasaba Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha mu Rwanda gufata Aimable Karasira na Agnès Nkusi Uwimana, uyobora ikinyamakuru UMURABYO ari nacyo Karasira yanyujijemo ubuvunderi bwe, maze bagashyikirizwa ubutabera.

Iyo nyandiko iragera ku bantu hifashishijwe imbuga nkoranyambaga, ndetse umubare w'abayishyiraho umukono uragenda wiyongera cyane. Igisabwa ni uko niba ubutabera butangwa mu izina ry'abaturage, ijwi n'ibyifuzo byabo byahabwa agaciro.

Aimable Karasira yakomeje kuvuga amagambo ateye kwibaza niba mu Rwanda hari abantu bafite ubudahangarwa imbere y'amategeko. Guhakana no gupfobya Jenoside , gusebya Igihugu n'abayobozi bacyo, ni ibyaha bihanwa n'amategeko, ariko nubwo Karasira yabigize akamenyero, ntiyigeze abihanirwa.

Hari abakunze kuvuga ko Aimable Karasira yaba afite uburwayi bwo mu mutwe, nyamara abamuzi neza bakavuga ko ubwo bushotoranyi abukora abugambiriye, dore ko ngo haba hari n'ababimuhera amafaranga.

Agnès Nkusi nawe ni umunyabyaha wabigize umwuga, dore ko yigeze no gufungwa amaze guhamwa n'ibyaha birimo gusebya Umukuru w'igihugu. Mu rubanza umugizi wa nabi , Paul Rusesabagina aregwamo, haherutse gutangwa ubuhamya ko Angès Nkusi yahawe amafaranga ngo agambanire igihugu, akwiza ibihuha, anacengeza amatwara y'imitwe y'iterabwoba nka FLN na FDLR.

Kuva ubwo buhamya bwatangwa, uyu Agnès Nkusi ntiyigeze ahamagarwa n'inzego zibishinzwe ngo nibura abitangeho amakuru arambuye.
Mu gihe twateguraga iyi nkuru hari amakuru ahamya ko Aimable Karasira yaba yitabye RIB, ariko si ubwa mbere ayitabye 'akagirwa inama', akisubirira mu migambi ye mibisha.

Abaturage twavuganye bagize bati:'Twizere ko kuri iyi nshuro adasubira kwidegembya no gukina ku mubyimba abababazwa n'ingengabitekerezo ya Jenoside yamugize imbata'.

The post Niba ubutabera bukorwa mu izina rya rubanda, Aimable Karasira na Agnès Nkusi nibaryozwe ibyaha byabo nk'uko bisabwa n'abaturage. appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/niba-ubutabera-bukorwa-mu-izina-rya-rubanda-aimable-karasira-na-agnes-nkusi-nibaryozwe-ibyaha-byabo-nkuko-bisabwa-nabaturage/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=niba-ubutabera-bukorwa-mu-izina-rya-rubanda-aimable-karasira-na-agnes-nkusi-nibaryozwe-ibyaha-byabo-nkuko-bisabwa-nabaturage

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)