Ngoma : Inka y'imbyeyi yatemaguwe n'abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro biyiviramo gupfa #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari abantu bane bakekwa na nyiri iyi nka ndetse ko bigeze gutega umuhungu we bakamwambura igare bakaza no kubatera ubwoba ubwo bajyaga kubarega mu nzego.

Mukabahizi Marie Chantal nyiri iyi nka yari imbyeyi, yumvise inka yabira cyane mu gicuku abyutse agiye kureba asanga bayitemaguye imitsi y'amaguru n'amaboko.

Nyamutera Emmanuel uyoboraUmurenge wa Kazo, avuga ko buriya bugizi bwa nabi bwabaye saa saba z'ijoro ubwo uriya mubyeyi yumvaga inka ye igongera agasohoka agiye kureba ariko abo bagizi ba nabi bagahita bakizwa n'amaguru.

Yagize ati 'Yasohotse bariruka ariko bamaze kuyitema ibitsi byombi binaza kuyiviramo gupfa. Uwayitemye ntabwo aramenyekana ubu turi kumushakisha.'

Nyamutera Emmanuel uvuga ko hahise hatangira gukorwa iperereza kugira ngo hamenyekane abakoze ubu bugizi bwa nabi, yavuze ko uriya mubyeyi baza kumushumbusha.

Yagize ati 'Turi bumushumbushe indi nka kuko iriya yari yarayiguriye kandi yari imaze ibyumweru bibiri ibyaye.'

Ibikorwa byo gutema inka byakunze kuvugwa mu bice binyuranye hakaba n'aho bikorwa ari ubujura nko mu ntangiro z'uku kwezi mu Murenge wa Rugerero mu Karere ka Rubavu hari abantu batatu bafashwe na Polisi y'u Rwanda bakurikiranyweho gutema inka y'umuturage yahakaga bakayibaga ubundi bakajugunya inyana bayifomojemo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Inka-y-imbyeyi-yatemaguwe-n-abagizi-ba-nabi-bitwikiriye-ijoro-biyiviramo-gupfa

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)