Ngoma : Abantu 11 bafashwe bamaze iminsi itatu mu ishyamba ngo basengera urwaye amaso #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abafashwe bose basenga binyuranyije n'amabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 bavuga ko barimo gusengera mugenzi wabo urwaye amaso.

Nyuma yo gufatwa bakaba baciwe amande ya 5 000 Frw kuri buri umwe.

Uwitwa Kwitonda Eric yagize ati 'Numvaga kubera ko wenda gusengera mu ishyamba byemewe, ndavuga nti reka tujye ahantu wenda nko mu ishyamba ntabwo narinzi ko bitemewe kuko twasengaga ari ku manywa.'

Undi witwa Mukandayiramije Vestine yagize ati 'Narenze ku mabwiriza ndasaba imbabazi kuko bitazongera kubaho, kuko icyanteye gusenga ni uko nzi ko ahateraniye abantu barenze batatu Imana ibumva, nanjye rero nasanze bagenzi banjye ngo nsengere uburwayi bw'amaso maranye igihe.'

Ubuyobozi bw'Akarere ka Ngoma buvuga ko nta mpamvu n'imwe ikwiye gutuma abantu barenga ku mabwiriza yashyizweho yo kwirinda icyorezo cya Covid-19 bityo ko abafashwe bahanwa.

Mapambano Nyiridandi Cyriaque umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe ubukungu yagize ati 'Nta mpamvu n'imwe yatuma abantu bajya kwihisha ngo bagiye mu masengesho ashobora kubaviramo kwandura icyorezo cyangwa kwanduza imiryango yabo.'

Yakomeje agira Ndagira ngo mbwire abaturage bacu b'Abanye -Ngoma cyangwa abandi Banyarwanda bose, ko nta we ukwiye gukerensa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, kuko kirahari, kiragenda kiyongera, igihe kirageze ko twigishije bihagije, ibihano birahari ariko ntibakwiye kumva ko guhana ari byo bya mbere ahubwo buri wese niyumve ko atari we ukwiye gutuma icyorezo gikwirakwira.'

Avuga ko bariya baturage bafashwe nyuma y'amakuru yatanzwe n'abaturage bagenzi babo, bababwiye ko bariya bantu bari bamaze iminsi itatu basenga.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Ngoma-Abantu-11-bafashwe-bamaze-iminsi-itatu-mu-ishyamba-ngo-basengera-urwaye-amaso

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)