Liquid Intelligent Technologies yagejeje umuyoboro wa internet ku bilometero ibihumbi 100 muri Afurika - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imiyoboro y'iki kigo ikoreshwa n'abaturage barenga miliyoni 100 bari mu mijyi 643 ku Mugabane wa Afurika ndetse byitezwe iyagurwa ry'imiyoboro ya internet ya Liquid rizafasha iterambere ry'ibikorwa birimo ubucuruzi n'iterambere.

Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Nic Rudnick, yavuze ko ikwirakwizwa ry'imiyoboro ya internet ryagize uruhare mu iterambere ry'ibigo bito n'ibiciriritse ku Mugabane wa Afurika.

Yagize ati 'Tumaze igihe dutanga internet yihuta kandi ihendutse n'izindi serivise z'ikoranabuhanga. Ubufatanye bwacu n'abakiliya bacu bwatumye uyu munsi tubarwa nk'ikigo cyafashije ubucuruzi buciriritse kubona serivise zo kubika amakuru yabo, kurindirwa umutekano mu by'ikoranabuhanga bikiyongera kuri serivise zo gutanga serivise za internet dusanzwe dutanga.'

Uyu muyobozi kandi yavuze ko izi serivise z'imari zizafasha ibigo by'ubucuruzi na Leta za Afurika guhangana n'indi migabane mu bijyanye n'ikoranabuhanga.

Yagize ati 'Internet itanga amahirwe mu iterambere yo kuzamura ibihugu biri mu nzira y'amajyambere. Binyuze mu gushoboza ibihugu bya Afurika kubona amakuru, guhuza abantu ndetse n'ibikorwa by'ubucuruzi, ibyo bizafungura amahirwe y'iterambere mu bukungu.'

Muri rusange, 20% bya Afurika nibyo bigerwaho na internet, ibisobanuye ko hakiri urugendo rurerure rwo gukwirakwiza internet kuri uyu Mugabane nk'imwe mu nzira yo kubaka iterambere rirambye.

Umuyobozi Mukuru wa Liquid Intelligent Technologies, Nic Rudnick, yavuze ko iki kigo kirajwe ishinga no kongera ishoramari ryabo ku Mugabane wa Afurika



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/liquid-intelligent-technologies-yagejeje-umuyoboro-wa-internet-ku-birometero

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)