Munyenyezi yitabye urukiko, avuga ko ashaka kujya yivuriza muri CHUK cyangwa Faisal -

webrwanda
0

Munyenyezi uburana afungiye muri Gereza ya Nyarugenge, yaherukaga imbere y’urukiko ku wa 8 Kamena 2021, gusa icyo gihe iburanishwa ryarasubitswe [umucamanza yanzura ko ruzaburanishwa kuri uyu wa 11 Kamena 2021] nyuma y’uko uyu mugore n’abamwunganira bagaragaje ko batari bazi ko iyo tariki ariyo bagombaga kuburaniraho.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatanu, Munyenyezi yari yunganiwe na Me Buhuru Pierre Celestin ndetse na Me Gatera Gashabana. Ni mu gihe Inteko iburanisha igizwe n’umwanditsi w’urukiko ari yo iri kuburanisha uru rubanza naho Ubushinjacyaha buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri.

Umucamanza yatangiye aha umwanya abunganira Munyenyezi ngo basobanure ingingo bashingiyeho bajuririra icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, bavuga ko umucamanza yirengagije inzitizi zo kuba ibyaha aregwa yarabikurikiranyweho ubwo yari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Bagarutse kandi kuri zimwe mu mbogamizi zirimo kuba bashaka ko uwo bunganira yarekurwa akaburana ari hanze kubera impamvu z’uburwayi.

Aba banyamategeko bagaragarije urukiko ko uwo bunganira arwaye indwara zirimo umuvuduko w’amaraso n’impyiko ndetse ko bamujyanye mu Bitaro bya Muhima ariko babona ko bidafite ubushobozi bwo gukurikirana indwara ze bityo banasaba ko yazajyanwa kuvurirwa muri CHUK cyangwa Ibitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Munyenyezi Beatrice yagaragaje ko akeneye imiti no kwitera inshinge za diabete. Yagaragaje ko amaze gukoresha amadolari arenga 200 yo kwitunga kandi ko ntaho ayakura bitewe n’ikibazo cyo kutabona indyo yihariye.

Yanagaragaje ko atabasha kuvugana n’umuryango we uri hanze. Yavuze ko ashaka kuburana ari imbere y’umucamanza arebana n’abamushinja aho kuba iburanisha ryaba mu buryo bw’ikoranabuhanga.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwagaragaje ko ingingo zose zimaze kuvugwa ku buzima bwe ntaho ziri mu myanzuro yatanzwe mu ikoranabuhanga rikoreshwa n’urukiko bityo ko baburana ku mpamvu batanze z’ubujurire bwabo.

Ku bijyanye naho afungiye, bwavuze ko bwabyumvise mu magambo gusa kuko nta raporo yakozwe yagaragarije urukiko. Bwavuze ko ku burwayi bwe hagakwiye kuba hari raporo yakozwe na muganga igaragaza uko bumeze ndetse n’ikigero biriho.

Ubushinjacyaha bwakomeje gusobanura kandi ko ubusanzwe indyo yihariye nayo yandikwa na muganga, bityo ko ibyo Munyenyezi avuga by’ubuzima bwe hazakorwa raporo n’abahanga bakabinabitangira ibimenyetso.

Ibyo kujya kwivuriza muri CHUK na Faisal, Ubushinjacyaha bwavuze ko iyo ibitaro bidafite ubushobozi bwo kuvura umurwayi bumwandikira urupapuro rumwohereza ahandi bityo ko ibivugwa mu rukiko bidakwiye guhabwa agaciro.

Munyenyezi akurikiranyweho ibyaha birimo ibyo kwica nk’icyaha cya Jenoside, gucura umugambi wo gukora Jenoside, gutegura Jenoside, gushishikariza abantu ku buryo buziguye cyangwa butaziguye gukora Jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kurimbura nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Munyenyezi yagaragaje inzitizi ku buzima bwe, asaba kujya kuvurizwa CHUK cyangwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal

Iburanisha rirakomeje…




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)