IMF ihangayikishijwe n’icyemezo cya El Salvador cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe n’amategeko -

webrwanda
0

El Salvador ni cyo gihugu cya mbere ku Isi cyemeje mu mategeko ikoreshwa ry’ifaranga ry’ikoranabuhanga rya bitcoin, ivuga ko bizayifasha kongera ishoramari mpuzamahanga, korohereza Abanya-El Salvador kohereza amafaranga mu gihugu ndetse no gutuma 70% by’abatuye icyo gihugu batagerwaho na serivise z’imari babasha gutangira kuzikoresha.

Nyuma yo gufata iki cyemezo, IMF yavuze ko itewe impungenge n’ingaruka gishobora kuzagira ku bukungu bwa El Salvador, isanzwe iri mu bihugu bikennye ku Isi.

IMF itewe impungenge n’ingaruka icyo cyemezo gishobora kuzagira ku bukungu bw’icyo gihugu gisanganywe ibibazo birimo amadeni ari hejuru ndetse n’icyuho kinini mu ngengo y’imari.

Umuvugizi wa IMF, Gerry Rice, yagize ati “Ikoreshwa rya bitcoin rizateza ibibazo mu rwego rw’imari ndetse n’urwego rw’amategeko kandi bisaba ubusesenguzi bwimbitse. Turimo kubikurikirana, kandi tuzakomeza gutanga ubujyanama kuri Leta.”

Iki cyemezo cyo gukoresha bitcoin nk’ifaranga ryemewe muri El Salvador gishobora kugira ingaruka ku nguzanyo icyo gihugu kiri gusaba muri IMF ingana na miliyari 1$.

Bitcoin ni ifaranga ricuruzwa mu buryo bw’ikoranabuhanga buzwi nka blockchain, rikaba ritagenzurwa n’ibigo birimo banki nkuru z’ibihugu.

Icyo iri faranga rinengwa cyane ni uburyo agaciro karyo gahindagurika, ku buryo bidaha abacuruzi n’abaguzi umwanya wo kugena agaciro k’ibicuruzwa ngo bimenyerwe. Nk’ubu bitcoin iri kugura ibihumbi 36$, ariko mu mezi atandatu ashize yaguraga ibihumbi 65$.

IMF ihangayikishijwe n'icyemezo cya El Salvador cyo gukoresha bitcoin nk'ifaranga ryemewe n'amategeko



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)