Kayonza: Umwana w’imyaka itatu yahiriye mu nzu arakongoka -

webrwanda
0

Byabaye ku wa Kane tariki ya 10 Kamena 2021 mu Mudugudu wa Gisenga, Akagari ka Ryonza mu Murenge wa Ruramira, ahagana saa cyenda z’igicamunsi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruramira, Bisangwa Emmanuel, yabwiye IGIHE ko uwo mwana yahiriye aho ababyeyi be bafite imirima bororera n’inka.

Ati “Ababyeyi basize abana ahantu bafite inka n’imirima, hari hariyo inzu nto bifashisha mu buryo bwo kugamamo imvura cyangwa izuba mu gihe bari mu mirimo. Haje gusigara umwana muto w’imyaka itatu n’igice n’undi mukuru we muto, ababyeyi babo bari bagiye mu isoko.”

Yakomeje avuga ko uwo mwana usa n’aho ari mukuru ho gato yacanye umuriro kugira ngo bateke ibyo kurya, uwo muriro ufata ya nzu nto yubakishije ibyatsi n’amashara ari na yo uwo mwana w’imyaka itatu yari aryamyemo ahiramo habura umuntu wamutabara. Ngo abahageze nyuma bose basanze yahiriyemo.

Gitifu Bisangwa yasabye ababyeyi kwita ku bana babo bakirinda kubasiga bonyine yaba mu rugo cyangwa n’ahandi hose kuko umwana ashobora kugira ikibazo akabura ubufasha bw’umuntu mukuru.

Ati “Ababyeyi turabakangurira kwita ku nshingano zabo bagakurikirana abana babo ntibabasige bonyine mu rugo nta wubasha gucunga undi kuko abana bashobora gukubagana bikarangira umwe ahaburiye ubuzima.”

Uyu muyobozi yavuze ko bahise basaba abafite inzu bugamamo izuba mu mirima ndetse no mu bishanga kuzikuraho kuko akenshi bakunze kuzishyiramo abana mu gihe bagiye guhinga ugasanga zibateje ibibazo.

Abatabaye basanze umwana yamaze kwicwa n'umuriro



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)