Amerika yemeje ko Rusesabagina atigeze yicishwa inzara -

webrwanda
0

Rusesabagina Paul, akurikiranywe n’Urukiko Rukuru, Urugereko Rwihariye Ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambuka Imbibi, ku byaha bifitanye isano n’ibitero byagabwe n’abarwanyi b’umutwe yashinze wa MRCD-FLN, byaguyemo Abanyarwanda mu bihe bitandukanye.

Umuryango wa Rusesabagina wifashishije imbuga nkoranyambaga n’ibinyamakuru birimo The New York Times, bamaze iminsi batangaza ko Rusesabagina yamenyesheje umuryango we ko agiye guhagarikirwa ibiribwa, amazi n’imiti yahabwaga.

Ikinyamakuru KSAT 12 News cyo muri Amerika cyatangaje ko cyavuganye n’ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, bugatangaza ko Rusesabagina akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi n’ubuvuzi.

Mu butumwa iki kinyamakuru cyahawe bwavugaga ko amakuru yatanzwe na Ambasade ya Amerika mu Rwanda, avuga ko habayeho ibiganiro n’ubuyobozi bw’u Rwanda, Abahagarariye u Bubiligi mu Rwanda ndetse n’Abunganira Rusesabagina mu mategeko.

Bukomeza bugira buti “Bose bavuze ko Rusesabagina akomeje guhabwa ibyo kurya, amazi ndetse n’ubuvuzi.”

“Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga izakomeza gukurikiranira hafi iki kibazo no gukorera ubuvugizi ku buzima bwa Rusesabagina mu nzego zo hejuru za Guverinoma y’u Rwanda.”

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa, RCS, ruherutse gutangaza ko Rusesabagina atigeze yimwa ibiribwa cyangwa imiti.

Mu butumwa RCS yanyujije kuri Twitter ku wa 5 Kamena 2021, yagize iti “Urwego rushinzwe amagereza mu Rwanda rufata imfungwa n’abagororwa bose kimwe kandi rwita ku bakenewe kwitabwaho byihariye. Ku kibazo cya Rusesabagina Paul, ubwo yoherezwaga muri Gereza ya Nyarugenge yahawe icyumba cyihariye n’amafunguro yihariye.”

“Mu minsi ishize yashyizwe mu cyumba rusange kirimo n’izindi mfungwa nyuma yo kwinubira icyo yise ‘gufungirwa mu kato’, ibintu bitaba mu magereza yo mu Rwanda. Kuri ubu ahabwa ifunguro rimwe nk’iry’izindi mfungwa kandi abonana na muganga igihe cyose abikeneye nkuko byari bimeze na mbere.”

Ni ibintu byashimangiwe n’Umuvugizi wa RCS, SSP Gakwaya Pelly Uwera, mu kiganiro yagiranye na RBA kuri uyu wa Kabiri, aho yavuze ko muri rusange abari muri gereza zo mu Rwanda bafatwa kimwe kandi na Rusesabagina ahabwa uburenganzira bwose yemererwa n’itegeko.

Amerika yatangaje ko Rusesabagina afashwe neza muri gereza



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)