Ubuhamya bwa Patric: Urugendo rwo gusaba imbabazi no kuzakira kubw'uruhare yagize muri Genocide yakorewe Abatusi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hakizimana Patric utuye mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Gahanga yakomerekejwe ndetse abuzwa amahoro n'icyaha yakoze ubwo yagiraga uruhare muri Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994. Byamuteye gufata icyemezo cyo gusaba Imana imbabazi ndetse amaze gukizwa yegera abo yahemukiye abasaba imbabazi barazimuha. Nubwo byamugoye kuzakira kuko yiyumvaga nabi, yageze aho yakira amahoro yo mu mutima ndetse afasha abandi mu rugendo rw'ubumwe n'ubwiyunge.

Burya gusaba imbabazi ni kimwe no kuzakira n'ikindi, ni muri urwo rwego Patric agiye gusobanura inzira ikomeye yanyuzemo mugihe yemezwaga n'Umwuka Wera iby'ibyaha bye akumva bimubujije amahoro:

Ati: 'Ndi umwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Hari ku itariki 10 Mata 1994 ni bwo bwa mbere nari mbonye abantu benshi b'ingeri zose bapfuye kandi mbigizemo uruhare, numvise bimbujuje amahoro kuburyo ntashoboye kumva icyo nari cyo muri uwo mwanya. Nahamagaye umuntu umwe twagendanaga wajyaga ukunda kutwigisha Ijambo ry'Imana yari umusirikare mugenzi wanye ndamubaza ngo ibi bintu Imana irabyemera, yaransubije ngo Imana irabyemera.

Nyuma yo kwica abantu numvise mbuze amahoro yo mu mutima niyemeza guhungira muri Congo naho ngezeyo kuko nari umusirikare abatuyoboraga bakomeje gutegura gahunda yo gutera mu Rwanda ni bwo nabajije uwatuyoboraga nti:

'Muribuka ibyo twakoze mu Rwanda none murashaka ko twongera kujya kubabauza umutekano? Nabimubwiraga ngira ngo nibura agaruke mu murongo tugire ibyo duhindura'. Kuva ubwo bahise bandakarira bavuga ko ndi icyitso ndetse bapanga uko bazanyica.

Nahise mfata ingamba zo kugaruka mu gihugu kandi ni igihugu nakozemo Jenoside kandi namaze kumenya ko hari abarokotse. Nasabaga Imana ngo imfashe ngaruke mu gihugu mbasabe imbabazi wenda bahite banyica ariko nazisabye. Naraje rero ngera mu rugo aho mvuka kandi nagiye mu gisirikare kubawira ko naje barambwira bati 'icyaha wakoze ugomba kugihanirwa'. Narabyemeye ndafungwa.

Nkigera muri gereza nari naraciye bugufi cyane ku buryo umuntu wese wacitse ku icumu yangeraga imbere ngahita mubwira nti 'Rwose umbabarire'. Iyo ntaza kugira amahirwe yo kumenya Yesu biba byarangizeho ingaruka yo guhahamuka. Naricaye nibaza inzira byacamo kugira ngo mbone amahoro yo mu mutima, nari mfite umuryango n'incuti bansura ariko sinabashaga kurya maze ndagenda ndananuka kubera kwibaza ku kintu cy'imbabazi mbabajwe n'icyaha nakoze.

Igihe kimwe nari ndyamye mbona izuba ririmo kwaka, mbona rimpamagaye mu izina rirambwira ngo uyu munsi ugomba kwihana, njyewe ndi Yesu umwana w'Imana nazanywe mu isi no kubabarira abantu ibyaha ariko babanje kwihana, ariko ngiye kumubaza arigendera nsigarana agahinda nibaza ibyo ari byo'.

Patric akiri mu gihirahiro yahise abona igisubizo cy'Imana haza abantu muri gereza bamubwira ko Imana ibamutumyeho aratura, baramusengera ndetse yakira Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwe nk'uko abisobanura.

Ati: 'Hahise haza gufungwa abantu bo mu bibare (Louis na Benjamin) bashinjwaga ko basenga ariko gusenga kwabo bakaba batakwemera ko bashobora kuba bari mu cyiciro cy'abacengezi. Ngo barimo basenga Imana ibabwira ko hari intama iri mu gihuru yabuze uyiha ubwatsi, ibabwira ko ari bo ihaye kuzajya guha iyo ntama ubwatsi. Barabajije bati 'Umuntu wakijijwe muri mwebwe ni nde?' Barimo basenga baraje bati 'Ni wowe Imana yadutumyeho'. Baranyigishije, bambwira gusaba imbabazi bamwira ko ari iminsi ine Imana yabahaye yo kunyigisha kandi koko irangiye baratashye.

Bakimara kuva aho bahise bajya kumfungira muri gereza ya gisirikare ntangira kujya mu byumba by'amasengesho, nafashe amasengesho y'iminsi 3 ngasenga nti: 'Mana ubwo umwenda watabutsemo 2 ndaje ubanze umpe imbabazi nurangiza umpe umurongo wo kuzisaba kandi umpe n'ikimenyetso cy'uko umbabariye. Ndimo nsenga ku munsi wa 3 numvise ahantu haratigise cyane bikomeye numva umuriro mwinshi ushyushye uciye m u mubiri wanjye numva hari ibintu byinshi bihiye muri njye.Byamazemo nk'iminota ibiri, ariko ngaruye ubwenge mbona ndacyafunze.

Bigeze nijoro yarambwiye ngo reka inyereke ko yambabariye, yanyambitse amababa inshyira hejuru y'ibiri ku isi byose igenda ibinyereka imbwira ko imbabariye, ariko ko nanjye ngomba gusaba imbabazi. Abashinzwe iby'inkiko bavugaga ko iyo umusirikare atsinzwe ari ukumwica. Nahise negera umuyobozi nti 'N'ubwo muzatwica, wamfashije nkagera ku musozi w'iwacu ngasaba imbabazi? Ubwo burenganzira bwari butaraza ariko musaba kumfasha nkandika inzandiko zisaba imbabazi abo nahemukiye.

Igihe cyarageze inzandiko zigerayo inteko ziraterana barazisoma bamwe batangira kuza kunsura bambaza niba koko narabikoze mbikuye ku mutima. Narababwiye nti: 'Yego kandi binshobokeye najya mu nteko y'abaturage b'i Gahanga ngasaba imbabazi'. Kubera ko intego nari mfite ari ukubona ubugingo no kubohora imitima y'abantu bakibaza bati ' Kuki abantu batwiciye abandi?'.

Naragiye ku musozi ntanga ubuhamya bw'ibyo nakoze ndangije mbasaba ko nazagaruka bahamagaye abantu bose nahemukiye nkabasaba imbabazi mu ruhame. Barabinyemereye mbasaba imbabazi barazimpa mbese Imana n'abantu bari bamaze kumbabarira. Igihe cyarageze njya kuburana muri gacaca banakatira imyaka 10 ariko basanga narayirangije nuko bankorera ibyangombwa ndataha ngeze mu rugo nsaba abacise ku icumu nabonaga banyiyumvamo ko bamfasha bakampuza na bagenzi babo kugira ngo numve ko imbabazi nazihawe kuko nk'uko Jenoside idasaza ni nako gusaba imbabazi na byo bidasaza.

Hamwe no kgenda mbegera bampa imbabazi, bansura, bansuhuza numvise ngarutse mu buzima bwiza. Hari n'undi muryango witwa GR wadusuye udukorera isanamitima, uradusura ndetse uratuganiriza numva ndabohotse'.

Kugira ngo yemere ko yahawe imababazi, Patric yateguye ibirori atumiramo abantu batandukanye bimubera igihamya ati 'Natumiye umuyobozi GR, abacitse icumu, abaturanyi, inshuti n'abanyetorero mu birori by'isabukuru' Nabwiye umuyobozi nti 'Kuko ndi umugeni sindibufate ijambo, ariko wowe ubimvugire ko nakoze Jenoside n'abatari babizi babimenye bambabarire. Byarakozwe bigenda neza cyane kandi nyuma numvise nakiriye imbabazi ndetse ndabyibuha'.

Asoza ubuhamya bwe arishimira imbabazi yahawe n'abantu ndetse n'Imana, si ibyo gusa ahubwo yishimira intabwe amaze gutera mu gikorwa cy'ubumwe n'ubwiyunge. Aboneraho kandi gukangurira n'abandi bafite umutima ubacira urubanza kwegurira Yesu ubuzima bwabo akaba ari we ubugenga ndetse bagasaba imbabazi z'ibyaha bakoze.

Source: Agakiza tv

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuhamya-bwa-Patric-Urugendo-rwo-gusaba-imbabazi-no-kuzakira-kubw-uruhare.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)