Rick Warren yatangiye gushakisha uzamusimbura #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rick Warren yatangiye gushakisha umushumba mushya kugirango ayobore megachurch ya California.

Umwanditsi w'igitabo "Ubuzima bufite intego" cyahinduye benshi, mu nyigisho aheruka gutanga yavuze ko arimo gushaka umushumba "uzaza mu gisekuru kizakurikiraho nyuma ye" uzamusimbura, kuko umugambi we wari uwo kuzana impinduka no mu gihe cyizaza.

Warren, ufite imyaka 67, itorero ryavuye mu miryango mike yitabiraga amashuri ya Bibiliya mu 1980. Nk'uko Lifeway Research ibigaragaza, umwaka ushize abitabira iryo torero bari hejuru ya 23.000.

Mu mpera z'icyumweru gishize, Warren yamenyesheje itorero gahunda ye yogushaka undi muntu uzayobora iryo torero mu gihe kizaza. Ati: "Muri iki cyumweru gitaha, tugiye gutangira gushakisha ku mugaragaro uzansimbura. Ibyo ni ibintu bikomeye, gushakisha ku mugaragaro uzansimbura."

Ariko yasezeranije abari aho agira ati: "Ntabwo ari iherezo. Ntanubwo ari n'intangiriro y'iherezo. Ni intangiriro y'intangiriro, ariko tugiye gutangira gushaka umushumba w'igihe kizaza uzansimbura akayobora umuryango wacu. ejo hazaza. "

Yavuze ko we n'umugore we Kay "bari bazi ko uyu munsi uzagera" kandi ko bari "bategereje igihe cyiza cy'Imana" kugira ngo batangire inzira yo gushaka umushumba uza kuyobora Saddleback.

Asobanura uburyo yaje gufata icyemezo cyo gutangira gushakisha umusimbura, Warren yavuze ko we na Kay biyemeje imyaka myinshi ishize yo kuyobora iryo torero mu myaka 40. Igihe itorero ryizihizaga iyo ntambwe muri Mutarama 2020, bombi barasenze bumva ko Imana ibasaba kugumaho igihe gito.

Mu gihe Amerika yatangiye guhangana n'icyorezo cya Covid19, yavuze ko bombi bumvise Imana ivuga ko "iki atari cyo gihe" cyo kureka undi muntu akayobora itorero(umusimbura).

Intego ye ni ugukora "inzibacyuho yoroheje, akagira uruhare nk'umushumba yego washinze itorero, ariko uro ruhare nturugaragare cyane." Ati: "Ubu, iki ni icyemezo gikomeye kuko ari njye mushumba wenyine uyobora umuryango w'itorero ryacu." Yongeyeho ko gushakisha umusimbura ari igikorwa cyo kwizera.

Ati: "Ntiwatera intambwe y'inyuma ujya mbere, ugomba gutera intambwe y'imbere ariyo yo kwizera."

Source: Christian Today

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Rick-Warren-yatangiye-gushakisha-uzamusimbura.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)