Ab’i Musanze mu bisubizo byo koroherezwa ingendo n’uburyo bushya bwo kureshya abakerarugendo (Amafoto) -

webrwanda
0

Muri icyo gihe hari hakiri ibisigisigi bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’intambara y’Abacengezi yo mu 1997/1998 yakurikiye, igashegesha by’umwihariko Amajyaruguru.

Bajeni Mpumuro iyo abara iyo nkuru yerekana ko byari ibihe bigoye ariko ku bufatanye bw’abaturage na Leta bihabwa umurongo muzima.

Uyu musaza wabaye Depite mu Nteko Ishinga Amategeko hagati ya 2003 na 2008, atuye mu Mudugudu wa Byimana, Akagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Musanze. Yahaguze ikibanza mu 1999, atangira kuhubaka mu 2000.

Bajeni yubatse hafi ya ruhurura ya Rwebeya inyuramo amazi ava mu Birunga ariko icyo gihe yari ikibazo kuko itoroherezaga urujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Nk’Intumwa ya Rubanda, Bajeni yakoze ubuvugizi asaba ko hakubakwa ikiraro kuri iyo ruhurura mu korohereza imigenderanire no gukemura ibibazo by’umutekano muke.

Yagize ati “Nta kiraro cyari gihari, yari imanga ikomeye ku buryo umuntu mukuru atamanukagamo n’uwanyuragamo yabaga afashwe n’umusore.’’

Mu gihe cy’imvura ho ntibyashobokaga kunyura kuri iki kiraro kuko ruhurura inyuramo amazi menshi ava mu Birunga.

Bajeni yatanze urugero rw’abagore bane b’i Gisenyi bari bafite abana babo yasanze babuze uko bacyambuka nyuma yo kuzura kubera amazi y’imvura, akabaha umwana ubaherekeza bajya kuzenguruka mu yindi nzira.

Ati “Numvise ngize umubabaro w’abaturage n’iki kiraro. Natangiye kugisaba mu buyobozi, hari mbere ya 2008. Uburyo bwagiye bushakishwa ndetse igihe kigeze haboneka igisubizo, bavuga ko bataduha ikiraro gusa ahubwo banaduha kaburimbo.’’

Depite Bajeni Mpumuro Emmanuel yashimye ubuyobozi burangajwe imbere na Perezida Kagame wumvise ubusabe bw'abaturage hakubakwa ruhurura ya Rwebeya n'umuhanda uhuza abatuye mu Kagari ka Ruhengeri

-  Abakoresha inzira inyura kuri Rwebeya baranyuzwe

Ruhurura ya Rwebeya ireshya na metero 720 imanukana amazi kuva mu Kinigi ikayasuka mu Mugezi wa Mukungwa. Yubatswe mu cyiciro cya mbere cy’umushinga wo kubaka imihanda na ruhurura mu mijyi yunganira uwa Kigali.

Muri Musanze, hubatswe imihanda ya 4,577 Km yatwaye asaga miliyari enye na miliyoni 202 Frw na ruhurura ebyiri za metero 922 za miliyoni 949.9 Frw.

Bajeni yavuze ko kuri ubu ingendo zoroshye kuko abajya ku isoko, kwa muganga n’ahandi nta nkomyi bagihura nayo.

Ati “Nka nimugoroba, abajura bamburaga abagore n’abagabo bakirukira muri ruhurura bakabura. Ubu ibintu bimeze neza, ubujura bwaragabanutse kuko umuhanda ucaniwe kandi ari nyabagendwa. Iki cyabaye igisubizo ku baturage bakomeje kwishimira ubuyobozi bwa Perezida Kagame.’’

-  Abegerejwe imihanda ubuzima bwabo bwarahindutse

Inyungu z’iyubakwa ry’imihanda na ruhurura zinashimangirwa n’abakoresha inzira y’aho yubatswe.

Ntakirutimana Jean d’Amour ukorera i Musanze yavuze ko akiri umumotari iyo imvura yagwaga, yawunyuragamo ahura n’icyondo cyinshi.

Ati “Hari igihe wabaga wiyambariye inkweto uri nk’umusirimu, imvura yagusangamo ugahindana. Ubu haba mu gihe cy’imvura no mu zuba turagenda.’’

Ntakirutimana Jean d’Amour atuye mu Byangabo ariko akorera mu Mujyi wa Musanze

Mukampirwa Antoinette ukorera ubucuruzi mu Mudugudu wa Giramahoro mu Murenge wa Muhoza ni umwe mu bungukiye muri ibi bikorwa remezo.

Ati “Maze hano amezi icyenda ariko nkihaza umuhanda ntiwari umeze neza, waranguraga ibintu bikuzura ivumbi kuko ducuruza inyanya n’imboga. Rimwe wabanzaga kubyoza, bigatwara umwanya. Ubu ni yo uzanye ibicuruzwa, ubwikorezi bwabyo buroroha.’’

Mukampirwa Antoinette ukorera ubucuruzi mu Mudugudu wa Giramahoro mu Murenge wa Muhoza muri Musanze yavuze ko ubucuruzi bwabo bugenda neza nyuma yo kubakirwa umuhanda mushya

-  Imihanda mishya ihanzwe amaso mu kureshya abakerarugendo

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko imihanda ari ubuzima kuko ituma habaho ubuhahirane, isuku n’iterambere.

Ati “Mu Karere kacu haba imvura nyinshi, iyo amazi abaye menshi, akajya mu baturage nta nzira afite iyo ayishakiye biba bibi. Kubona ibiraro bikomeye bituma twambuka n’imihahiranire iba myiza, bidufitiye akamaro gakomeye mu bijyanye n’ibidukikije.’’

Yavuze ko imihanda ari inzira nyabagendwa ituma haboneka umutekano, ubucuruzi bukiyongera bigatuma n’abagenda umujyi batikandagira.

Ati “Abaza gusura umujyi wacu bashobora gutembera mu mutuzo no mu mudendezo. Ibirunga ni byo bituma haza abakerarugendo benshi, iyo hari imihanda baratembera, bakaharara bwacya bakahirirwa.’’

Nubwo bikiri mu mishinga ariko haratekerezwa uko ba mukerarugendo bavuye mu Birunga gusura ingagi bajya bagira amahitamo menshi y’aho gutemberera.

Ati “Intego y’Akarere ka Musanze ni uko umukerarugendo aza yari afite umunsi umwe, akahamara itatu kubera ko yabonye ahandi hantu ashobora kujya gutemberera. Iyo hari ibikorwa remezo by’imihanda, aravuga ati ‘reka nyure hano njye kureba’. No kubona imiturire, iterambere ry’abaturage na bwo ni ubukerarugendo. Hari coffee shop nshya zavutse ku buryo uvuye mu Birunga avuga ati reka nyure ku Rusagara, ku Ibereshi,…’’

Yavuze ko ishoramari ryavutse rijyanye n’ubucuruzi ndetse n’agaciro k’ubutaka karazamutse kuko usanga nk’uwari ufite inzu ya miliyoni 10, uba arazamura iya miliyoni 100 Frw.

Mu cyiciro cya kabiri cy’iyubakwa ry’imihanda i Musanze hakozwe ireshya na 6.428 Km, ikaba igeze ku gipimo cya 94.2%.

-  Mu 2018 ubwo hakorwaga imirimo ya nyuma yo kubaka ruhurura ya Rwebeya

Amazi ava mu Kinigi yaciriwe inzira azajya anyuramo
Hubatswe ikiraro gihuza abaturage bo mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza
Ruhurura ya Rwebeya yakemuye ikibazo cy'abahitanwaga, bakanasenyerwa n'amazi ava mu Birunga
Rwebeya ireshya na metero 720 imanukana amazi kuva mu Kinigi ikayasuka mu Mugezi wa Mukungwa

Abaturiye n’abakoresha umuhanda w’ahubatswe ruhurura ya Rwebeya barasubijwe

Mu kubaka ruhurura ya Rwebeya hari icyobo cyatabwe hakoreshejwe imifuka 900 ya sima
Iyubakwa rya ruhurura ya Rwebeya rifatwa nk’igisubizo ku baturage n’intambwe yerekana ko abaturage bazirikanwa n’ubuyobozi
Ibibazo byatezwaga n'amazi anyura muri iyi ruhurura byabaye amateka nyuma yo kuyubaka bigezweho
Iyi ruhurura izakomeza kubakwa kuko mu cyiciro cya gatatu cy'uyu mushinga hazubakwa ikindi kilometero kimwe
Mbere muri iyi ruhurura hari abibaga abagenzi bagahita bayirohamo, bakaburirwa irengero. Ubu ni bumwe mu buryo bwifashishijwe mu kubungabunga ibidukikije
Umuyobozi w'Akarere ka Musanze, Nuwumuremyi Jeannine, yasobanuye ko umujyi uri kwiyubaka kugira ngo ukomeze kugana ku rwego rw'iyunganira Kigali. Yavuze ko imihanda ituma haboneka umutekano, ubucuruzi bukiyongera bigatuma n’abatembera umujyi batikandagira

Indi mihanda yubatswe mu myaka ishize yatangiye kubyara umusaruro

Imibare yo mu 2018 yerekana ko mbere y’umushinga watewe inkunga na Banki y’Isi muri Musanze hari imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 72Imibare yo mu 2018 yerekana ko mbere y’umushinga watewe inkunga na Banki y’Isi muri Musanze hari imihanda ya kaburimbo ireshya n’ibilometero 72
Mu cyiciro cya mbere cy'uyu mushinga i Musanze hubatswe imihanda y’ibilometero 4 na metero 577, yatwaye asaga miliyari enye na miliyoni 202 Frw
Abatuye mu Mujyi wa Musanze bubakiwe imihanda yoroheje uburyo bw'ingendo bakora mu bice bitandukanye
Imihanda myinshi ni nyabagendwa, yatangiye kubyazwa umusaruro
Iyo biba umuhanda w'igitaka, gutwara ibi bitoki byari kuba ingorabahizi
Ingendo ziganjemo iz'amaguru zarushijeho kuborohera
Hari aho usanga amagare akoreshwa mu ngendo zitandukanye

Haracyari kubakwa imihanda mishya mu cyiciro cya kabiri

Hari imihanda ikiri kubakwa mu cyiciro cya kabiri cy'uyu mushinga watewe inkunga na Banki y'Isi na Guverinoma y'u Rwanda
N'abanyeshuri bashyizwe igorora kuko ubu bajya kwiga banyuze mu mihanda ikenkemuye
I Musanze mu cyiciro cya gatatu hazubakwa ibice bitandukanye ahazubakwa imihanda irimo uhuza ujya muri Rubavu n’ugana Nyakinama. Hazibandwa cyane ku hari guturwa cyane n’ahakenewe ibikorwa remezo hamaze guturwa
Imihanda mishya ifatwa nk'iturufu izajya ituma abakerarugendo babona ahantu henshi ho gusura nyuma yo kuva mu Birunga ahabarizwa ingagi zikundwa na benshi
Mu duce tumwe na tumwe tw'i Musanze haracyubakwa imihanda mishya mu gukomeza kubaka uyu mujyi nk'umwe mu yunganira Kigali
Mu kubaka imihanda hanibandwa cyane ku nzira z'amazi kugira ngo itazahita yangirika
Muri aka gace ni mu Kizungu, ahazubakwa imihanda mishya mu cyiciro cya gatatu cy'umushinga wo gukwirakwiza imihanda mu mijyi yunganira uwa Kigali

Amafoto: Niyonzima Moïse




Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)