Abarinzi bahoraho, Camera zikora igihe cyose,…bimwe mu bisabwa abazemererwa guhinda urumogi mu Rwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni iteka rya Minisitiri ryasohotse kuri uyu wa Mbere tariki 28 Kamena 2021 nyuma y'amezi agera mu munani Inama y'Abaminisitiri yemeje amabwiriza yerekeye ihingwa, itunganywa n'iyohereza mu mahanga ry'ibimera byifashishwa mu buvuzi.

Iri teka rivuga ko umushoramari cyangwa undi ushaka guhinga guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n'ibikomoka ku rumogi, azajya abisabira uburenganzira kandi akagaragaza uburyo yiteguye.

Rivuga ko uwahawe uruhushya rwo gutunganya urumogi n'ibirukomokaho yandikisha buri bwoko bw'urumogi n'ibirukomokaho byatunganyijwe neza mu rwego rubifitiye ububasha, akabiherwa icyemezo.

Bimwe mu bizasabwa uzahinda iki gihingwa, ni ugushyira uruzitiro rw'ibice bibiri ahazaba hahinze urumogi.

Hari kandi gushyiraho uburyo bwo kuhacungira umutekano mu buryo buhoraho bizakorwa n'ibigo bitanga izi serivisi byemewe n'amategeko ku buryo abarinzi bazajya baba bahari amasaha yose agize umunsi ndetse n'icyumweru.

Ririya teka kandi rivuga ko ahazahingwa urumogi hagomba kuba hari camera zicunga umumutekano n'iminara yifashishwa mu by'umutekao ndetse n'ibindi bikorwa remezo by'umutekano.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Abarinzi-bahoraho-Camera-zikora-igihe-cyose-bimwe-mu-bisabwa-abazemererwa-guhinda-urumogi-mu-Rwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)