Abadepite batoye itegeko ry’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022 - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi Nteko Rusange yateranye kuri uyu wa Mbere, tariki ya 28 Kamena 2021, itegeko ryatowe n’abadepite 57 muri 62 bayitabiriye.

Mbere yo gutora itegeko ry’Ingengo y’Imari, Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo w’Igihugu yabanje kugaragaza raporo yakoze ku mbanziriza mushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari igena uko amafaranga azakoreshwa n’ibikorwa azashorwamo.

Ubwo yagezaga raporo ku badepite Perezida wa Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu, Prof. Omar Munyaneza, yavuze ko hari ibyakozwe birimo kugabanyirizwa amafaranga imishinga imwe n’imwe ndetse indi igashyirwa mu bigomba kwibandwaho bitewe n’uko ari byo byihutirwa kurushaho.

Yongeye kugaragaza ko umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari ugizwe n’ingingo 26 zikubiye mu mitwe itatu kandi ko kuri ibi ntacyo bahinduyeho.

Mbere yo gutora itegeko rigena ingengo y’imari ya 2021/2022 babanje gutora ingingo zirigize uko ari 26, baziganiraho maze ingingo zose ziratorwa kuko nta n’imwe itigeze yemezwa. Mu gutora itegeko rigena ingengo y’imari abadepite 62 bari bitabiriye, abaritoye ni 57 naho amajwi atanu aba impfabusa.

Ingengo y’Imari y’uyu mwaka ifite Insangamatsiko igira iti “Kuzahura ubukungu binyuze mu guteza imbere inganda n’iterambere ridaheza.’’

Ishingiro ry’umushinga

Ingengo y’imari yiyongereyeho miliyari 342.2 bingana na 9.8 % ugereranyije n’ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2020-2021.

Biteganyijwe ko amafaranga akomoka imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 2543.3 Frw bingana na 67% by’ingengo y’imari yose, inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 612.2 Frw bingana na 16% mu gihe inguzanyo z’amahanga zizagera kuri miliyari 651.5% bihwanye na 17% byayo.

Muri rusange amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura bingana na 84% by’ingengo y’imari ya 2021/2022 bishimangira ukwigira no kwishakamo ibisubizo mu Banyarwanda.

Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 2413.7 Frw angana na 64.7%, azakoreshwa mu mishinga y’iterambere azagera kuri 1393.3 Frw bingana na 36.6 %, kandi ku ngengo y’imari yose amafaranga agera kuri miliyari 541 Frw bingana na 14.2% azakoreshwa mu ishoramari rya Leta.

Impamvu zo kwiyongera ku ngengo y’imari

Ubwo basesenguraga imbanzirizamushinga y’iri tegeko, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Imari ya Leta,Tushabe Richard, yagaragaje ko impamvu habayeho kwiyongera kwayo harimo gukomeza guhangana n’ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 gikomeje kuyogoza Isi, guhemba abarimu bashya bashyizwe mu myanya mu mashuri mashya yubatswe no kongera 10% ku mishahara y’abarimu yari isanzwe.

Ikindi cyatumye iyi ngengo y’imari y’iyongera nk’uko Tushabe yabitangaje yavuze ko hari na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri no gukwirakwiza amazi mu baturage kuko byagaragaye ko hari ingomero n’inganda zimaze kubakwa ariko bikaba bikwiye ko amazi asaranganywa akuwe kuri izo nganda.

Ibitekerezo byatanzwe n’abadepite byatekerejweho ku kigero cya 88.7%

Nyuma yo kuganira n’inzego zitandukanye n0 gusaranganywa kw’ingengo y’imari, Perezida wa Komisiyo yavuze ko amafaranga yagabanyijwe ku bikorwa bimwe agashyirwa ku byihutirwa kurusha ibindi, azashakirwa mu ngengo y’imari ivuguruye harimo no kuziba icyuho cyane cyane kiri mu mishahara naho andi akazashakwa mu ngengo y’imari y’igihe giciriritse.

Yavuze ko hari ibyuho 173 (ni ukuvuga ibyifuzo byatanzwe n’abadepite) byari byagaragajwe n’Inteko Ishinga Amategeko byasabaga gushakirwa miliyari 311.2 Frw, yasabaga ko byakwitabwaho mu gutegura umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2021/2022, ibindi bikazitabwaho mu kuyivugurura no mu ngengo y’imari y’igihe giciriritse.

Komisiyo yagaragaje ko byitaweho ku kigereranyo cya 88.7% mu buryo bukurikira, ibyuho 12 bingana na miliyari 4.2 Frw, ngo aha byabonewe miliyari 20 Frw mu ntangiriro z’umwaka.

Kuba harabonetse amafaranga menshi basobanuye ko Minisiteri y’Ingabo yari yasabiwe miliyoni 4.6 Frw yo kwishyura ibikorwa byayo birimo amazi, internet n’ibindi yongereweho miliyari 15.488 kugira ngo izayifashishe mu kuziba ikindi cyuho cya miliyari 11 Frw yo gukomeza kubaka Ishuri rya Gisirikare riri mu Bugesera “Rwanda Military Academy.”

Ibindi byuho byabonewe amafaranga yose harimo kandi miliyari 1.38 Frw yashyizwe mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz mu rwego rwo gukomeza kubishakisha.

Hari kandi miliyoni 480 Frw yo kuziba icyuho cy’imishahara y’abakozi ba Gicumbi na miliyoni 239.6 Frw yari yasabiwe Akarere ka Kamonyi yo kwishyura rwiyemezamirimo wubatse umuhanda wa kaburimbo Bishenyi-ku bitaro by’amaso bari baremerewe na Perezida wa Repubulika, ariko nyuma yo gusubira mu mibare Komisiyo yasanze yaragombaga guhabwa miliyoni 285.5 Frw kandi yose yarabonetse.

Uretse aya mafaranga kandi hari miliyoni 361.5 Frw yari yasabiwe Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK yo kugura ibikoresho bigezweho bikenewe gukoreshwa ku bana bavutse bafite ibibazo cyangwa badashyitse kuko ibyari bisanzwe bigaragara ko bishaje kuko byaguzwe mu myaka irenga 10 ishize.

Hari kandi na miliyoni 942.6 Frw yari yasabiwe Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi binyuze mu kigo NAEB binyuze mu mushinga wari witezweho kwinjiza amadevize miliyoni 1.2 Frw buri mezi abiri.

Uretse ibyo byuho byabonewe amafaranga yari akenewe Komisiyo yagaragaje ko hari ibyuho 111 bingana na miliyari 172.9 byari byagaragajwe ko bikwiye kwitabwaho ariko muri byo 33 ni byo byabonewe miliyari 11.9 Frw mu ntangiriro z’uyu mwaka naho ibindi byuho bikazongera gusuzumwa mu ngengo y’imari ivuguruye ya 2022/2023 byose bikitabwaho.

Muri byo harimo ibyuho 12 bingana hafi miliyari 1.4 Frw byari byasabiwe Minisiteri ya Siporo mu Rwanda yo kwakira no kwitabira imikino mpuzamahanga, ikaba yarabonewe miliyari 1.2 Frw hakaburaho miliyoni 200 Frw zizashakwa mu ngengo y’imari ivuguruye.

Uretse aya mafaranga kandi hari miliyoni 169 Frw zari zasabiwe Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge mu Rwanda bizasuzumwa mu ngengo y’imari itaha kuko hari amafaranga iyi komisiyo ifite yaba ikoresha mu gihe hatarakorwa irindi suzuma.

Hari kandi ibyuho 47 bingana na miliyari 132.8 Frw, birindwi muri byo byabonewe miliyari 9.4 Frw ibindi bikazitabwaho mu gihe giciriritse, ibindi byuho nabyo bitatu byari bifite agaciro ka miliyari 1.3 Frw bizitabwaho hifashishijwe amafaranga ava mu baterankunga, aha harimo kwishyura ibirarane bya ba rwiyemezamirimo b’iyubakwa ry’amashuri mu Karere ka Ngororero, ahashakwaga miliyoni 270 Frw ariko habonetse miliyoni 42.8 Frw yongererwa Akarere na miliyoni 92 Frw yabonetse ku mishinga ibiri yo mu Turere twa Ngororero na Muhanga gusa amafaranga asigaye kugira ngo icyuho cyose gihari kizibwe azatangwa n’umuterankunga ariwe Banki y’Isi.

Muri ibi byuho ariko hari ibyagaragajwe ko inzego zitandukanye nazo zikwiye kuzajya zigira uruhare mu kubiziba zikoze ku mafaranga zinjiza.

Mu gusoza Perezida wa Komisiyo yashimiye ubufatanye bwagaragaye mu bagize uruhare mu itegurwa ry’ingengo y’imari ya Leta, asaba abagize inteko rusange kwakira raporo no gufatanya kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe na Covid-19.

Iyi nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga abadepite batora itegeko rigena ingengo y'imari y'uyu mwaka
Perezida wa Komisiyo y'Igengo y'Imari n'Umutungo by'Igihugu, Prof. Omar Munyaneza, yagaragaje ko hari ibikorwa byateguwe bagendeye ku byihutirwa kurushaho
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille, ni we wayoboye iki gikorwa



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)