Abahoze ari ba rushimusi mu ishyamba rya Gishwati bararivuga imyato nyuma yo kubahindurira ubuzima -

webrwanda
0

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura yari igizwe n’Ishyamba rya Gishwati mu 1970, aho ryari rifite ubuso bwa hegitari 27 000, ariko byageze mu 2000 risigaranye hegitari 600 gusa bingana na 2% by’uko ryanganaga mu myaka 30 ishize.

Ibi byatewe n’uko ryari ryaratangiye guturwamo ndetse ahandi hagahindurwa inzuri z’ubworozi, ndetse hagakorerwa imirimo irimo ubuhinzi n’ubuhigi, gutwika amakara n’ibindi nk’ibyo.

Mu 2002, nibwo urugendo ruganisha ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri iri shyamba rwatangiye, maze mu 2015 ihinduka Pariki y’igihugu ihujwe n’ishyamba rya Mukura biba Pariki ya Gishwati-Mukura. Mu 2020, iyi Pariki yinjijwe mu mirage y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Burezi, Umuco no kurengera Ibidukikije, UNESCO.

Bamwe muri ba rushimusi bahoze bangiza iyi Pariki, bavuga ko batari bazi ingaruka z’ibyo bakoraga, bakarengera inyungu zabo bwite ariko bangiza inyungu rusange.

Kabasha Etienne wo mu Murenge wa Mushongi mu Karere ka Rutsiro, ni umwe mu bahoze bakorera ubuhinzi n’ubuhigi muri iyi Pariki ariko ubu akaba ari umukozi ushinwe kuyirinda.

Yagize ati "Mbere nahingagamo ibirayi, tugatema ibiti tugatwikamo amakara ibindi tukabicana. Iyi Pariki twahoze tuyihigiramo amafumberi n’inkima bikaribwa, izindi nyamaswa tukazica tugira ngo zitatwonera. Ishyamba ryari ryarashize hasigaye agace gato cyane, imvura yaragwaga isuri n’inkangu bakariduka bikica abantu.”

Ibi kandi byagarutsweho na Nizeyumukiza, wagize ati "Mbere natwe twari nk’inyeshyamba, kuko twarihoragamo dutwika amakara. Ubu tubayeho neza kandi dutuye ahantu heza ndetse batugejejeho n’amazi meza.”

Nyuma y’uko ibi bikorwa byo gusubiranya Pariki ya Gishwati-Mukura bitangiye, abaturage barigishijwe ndetse bamwe mu bahoze baryangiza bahabwa akazi ko kuryitaho.

Kabasha yagize ati "Twamaze kumenya agaciro ko kurengera iyi Pariki kuko ubuhinzi twaraburetse, n’abari batuyemo batujwe ahantu heza. Nahawe akazi ko kurinda iri shyamba kandi ntunze umuryango wanjye kandi ubayeho neza. Twarengeraga inyungu zacu bwite tukangiza tukangiza ibikorwa rusange.”

Umukozi mu Rwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, Ushinzwe Kurengera Urusobe rw’Ibidukikije biboneka muri iyi Pariki, Thiery Aimable Nzeyineza, yavuze ko n’ubwo hari byinshi byakozwe, hakiri abaturage bagifite imyumvire yo kwangiza iyi Pariki.

Yagize ati "Ibikorwa bya ba rushimusi byagabanyutse kuko abaturage bagenda basobanukirwa, bakanasangira ibyiza by’iyi Pariki binyuze muri gahunda yo kugira umusaruro wabonetse, uza kubafasha mu bikorwaremezo bakeneye.”

Yavuze ko hakiri imbogamizi kuri bamwe muri ba rushimusi batarumva akamaro ko kurinda iyi Pariki, ati “Turacyafite imbogamizi z’abaturage binjira muri Pariki kuko baracyafitemo imirima bahingamo, ahandi hari aho inyamaswa zibonera kubera ko bahinga hafi yazo. Tuzakomeza gufatanya nabo tubashishikarize guhinga ibihingwa bitonwa n’izi nyamaswa kuko tugomba kwiga kubana nazo.”

Umuyobozi w’Ishimi ry’Ubumenyi, Ikoranabuhanga no Guhanga Udushya muri UNESCO, Mvunabandi Dominique, avuga ko guteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye no gukora ubushakashatsi ari byo bizatuma kurengera ibidukikije bishoboka.

Yagize ati "Icyo dushyize imbere ni uguteza imbere abaturage baturiye ibyanya bikomye n’aho ibyo byanya biri, tuzakomeza gukora ubushakashatsi ariko tunigisha abaturage kubana neza n’ibidukikije biba muri ibyo byanya, kugira ngo bibagirire akamaro.”

Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura iri ku buso bwa hegitari 3 000, ikaba yakira abashyitsi 12 ku munsi basura igice cy’Ishyamba rya Gishwati kibonekamo impundu, inkende n’inkima, inyoni z’amoko menshi, imisozi, ibiti n’amasumo. Iyi Pariki ikora ku turere twa Nyabihu, Ngororero, Rubavu na Rutsiro.

Mu Rwanda habarirwa ibyanya bikomye bya Pariki y’Igihugu y’Ibirunga, Pariki y’Igihugu y’Akagera, Pariki y’Igihugu ya Nyungwe na Pariki y’Igihugu ya Gishwati-Mukura bigira uruhare runini mu gucumbikira urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye no gukurura ba mukerararugendo baturutse imihanda yose y’Isi.

Pariki ya Gishwati-Mukura yahinduye ubuzima bw'abahoze bayishimutamo



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)