Kayonza: Imibiri 226 yakuwe mu Cyuzi cya Ruramira yashyinguwe mu cyubahiro -

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 05 Kamena 2021 nibwo iyi mibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro.

Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza, Ndindabahizi Didace, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa cyo gushakisha iyi mibiri cyatangiye mu mwaka ushize wa 2020.

Kuyishyingura mu cyubahiro yavuze ko ari igikorwa cyabashimishije kuko biri mu rwego rwo guha agaciro ababo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Twishimye kuko nk’uko mubizi kuyishyingura mu cyubahiro icya mbere ni uguha icyubahiro abacu bishwe bambuwe no kubahesha agaciro kanini bidufasha kumva ko tugeze ku rwego rwo gusubiza abacu bambuwe agaciro ubwo bicwagwa.”

Yongeyeho ko muri aka Karere ka Kayonza imibiri isaga ibihumbi 26 ari iyo ishyinguwe mu nzibutso za Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 aboneraho gusaba abafite amakuru y’ahiciwe Abatutsi kuyatanga kugira ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro cyane ko imibare iri mu nzibutso za Jenosie yakorewe Abatutsi ari mike ugereranyije n’iy’abishwe.

Imwe mu mibiri yakuwe mu cyuzi yashyinguwe mu cyubahiro
Mu Cyuzi cya Ruramira aho iyo mibiri y'abishwe muri Jenoside mu 1994 yakuwe



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)