Umunyarwanda Emmanuel Rugamba yinjiye muri shampiyona ya NFL ikundwa cyane muri US #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Emmanuel Rugamba, umunyamerika ukomoka mu Rwanda, yasinye amasezerano yo gukina mu ikipe ya Cleveland Browns yo muri shampiyona ya NFL, nk'uko byemezwa n'ikipe ya kaminuza yakiniraga yitwa Miami RedHawks yo muri leta ya Ohio.

Kuri Twitter, Rugamba yatangaje ibyishimo yagize yandika ati: 'Umuhungu muto wavukiye mu nkambi ubu ni umwe muri Cleveland Brown'.

Mu ijoro ryo ku cyumweru mu gikorwa cyo gutoranya abakinnyi bashya (NFL Draft) ku makipe akina muri National Football League, Cleveland Browns yo muri Ohio yatoranyije abakinnyi umunani.

Iyi kipe yafashe na Rugamba mu bakinnyi baba basigaye batatoranyijwe kandi badafite amasezerano ahandi (free agents), nk'uko bivugwa n'ikipe yakiniraga.

Cleveland Browns ni ikipe imaze kugera mu mikino ya nyuma ihuza amakipe yitwaye neza muri NFL (play-offs) inshuro 29, iheruka muri play-offs umwaka ushize.

Rugamba w'imyaka 23, ni umukinnnyi ukina inyuma mu bugarira, yaba ari we mukinyi wa mbere ukomoka mu Rwanda ugiye gukinira ikipe y'uyu mukino uzwi nka 'football Americain' muri NFL.

Kuri Twitter, Rugamba yanditse ati: 'Ibi bisobanuye isi kuri njye, ndashaka gukora itandukaniro mu buryo bwiza bushoboka nk'umutima w'umwirabura. Iteka ntewe ishema no kuba Umunyarwanda.'



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/umunyarwanda-emmanuel-rugamba-yinjiye-muri-shampiyona-ya-nfl-ikundwa-cyane-muri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)