Umunyamideli ukomeye cyane ku Isi yibarutse imfura ku myaka 50, Amafoto #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamideli w'icyamamare ku Isi Naomi Campbell yibarutse umwana we w'imfura ku myaka 50 y'amavuko.

Naomi yasangije abamukurikira kuri Instagram ifoto igaragaza ibirenge by'uruhinja, yandika n'amagambo agaragaza ibyishimo byo kwitwa umubyeyi.

Ati ' Umukobwa mwiza w'umugisha yampisemo ngo mubere umubyeyi. Ntewe ishema no kugira uyu muziranenge mu buzima bwanjye nta magambo yasobanura isano mfitanye nawe marayika wanjye.'

Naomi Campbell yakunzwe kubazwa kenshi ibyo kubyara ariko avuga ko igihe kitaragera ndetse adatewe impungenge n'uko ari gusaza.


Naomie Campbell w'imyaka 50 yakundanye n'ibyamamare bitandukanye birimo umuraperi Skepta batandukanye mu 2018.

Mu 2017 byavuzwe ko yakundanye n'umuherwe Hassan Jameel ariko ntibyarambye kuko uyu mugabo yahise akundana na Rihanna.

Yakundanye kandi na P Didy mu 2002, Leonardo DiCaprio mu 1995, Mike Tyson n'abandi batandukanye.



Source : https://impanuro.rw/2021/05/18/umunyamideli-ukomeye-cyane-ku-isi-yibarutse-imfura-ku-myaka-50-amafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)