Niyonzima Olivier Seïf, umukinnyi wo hagati w'ikipe ya APR FC, n'umugore we, Mushambokazi Belyse, bibarutse imfura yabo.
Amakuru agera kuri YEGOB avuga ko Seïf na Belyse bibarutse imfura yabo ku munsi w'ejo. Ni nyuma yuko aba bombi bari bamaze amezi asaga atandatu basezeranye kubana akaramata. Hari ku ya 06 Ukuboza 2020, nibwo Seïf na Belyse basezeranye imbere y'Imana.
Ibi birori byari byarabanjirijwe n'ibyo gusezerana imbere y'amategeko byabaye mu mpera za Kanama 2020.
Comments
0 comments
Source : https://yegob.rw/niyonzima-olivier-seif-numugore-we-bibarutse-imfura-yabo/


