Umuherwe Bill Gates yatandukanye n'umugore we Melinda Gates #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gutandukana kwabo ni bo ubwabo babyitangarije mu nyandiko bashyize ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.

Muri iyo nyandiko bagize bati 'Nyuma yo kubitekerezaho birambuye no kureba ku mubano wacu, twafashe umwanzuro wo gutandukana.'

Bombi bazwi cyane kubera ibikorwa by'ubugiraneza bakora babinyujije mu muryango bashinze bafatanyije mu mwaka wa 2000 witwa 'The Bill and Melinda Gates Foundation'.

Kuva icyo gihe uwo muryango watanze inkunga ku rwego rw'Isi zibarirwa muri Miliyari 53 na Miliyoni 800 z'Amadolari ya Amerika yo gufasha mu kurwanya ubukene no gukemura ibindi bibazo by'ubuzima bitandukanye, nk'uko urubuga rwa Internet rw'uwo muryango rubigaragaza.

Babyaranye abana batatu, bakaba bavuga ko bazakomeza gufatanya mu bikorwa by'uwo muryango bashinze, ariko ko batazakomeza kubana nk'umugabo n'umugore.

Bill Gates na Melinda Gates bahuye mu 1987 mu ikompanyi ya Microsoft yashinzwe na Bill Gates. Icyo gihe Bill Gates yari umuyobozi wayo, naho Melinda akaba yari umukozi usanzwe, ariko akaba yaragiye azamurwa mu ntera kugeza ubwo na we aba umwe mu bayobozi bakuru.

Bashyingiranywe mu 1994 i Hawaii muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Aba bombi kandi babinyujije muri uwo muryango bafatanyije, bashyize ingufu mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, bibanda ku gukora inkingo no kuzikwirakwiza hirya no hino ku isi.



Source : https://imirasire.com/?Umuherwe-Bill-Gates-yatandukanye-n-umugore-we-Melinda-Gates

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)