Nyuma y'iminsi havugwa ibibazo bitandukanye muri Rayon Sports, ubuyobozi bw'iyi kipe bwavuze ukuri kuri ibi bibazo uruhuri bivigwa muri Gikundiro ifite abafana benshi mu Rwanda.
Ni mu kiganiro ISIMBI.RW yagiranye n'umuvugizi w'iyi kipe, Nkurunziza Jean Paul aho yavuze ku myitwarire idahwitse y'umunyezamu Kwizera Olivier, kurwana kwa Jean Vital Aurega na Dagnogo, umwuka mubi hagati y'ubuyobozi n'abatoza.
Ibi byatangiye gututumba nyuma ya tariki ya 17 Gicurasi ubwo iyi kipe yari imaze kunganya na Gasogi United 1-1 mu mukino usoza itsinda B.
Umwuka mubi hagati y'abayobozi, abatoza n'abakinnyi
Nyuma y'uko Rayon Sports ibonye itike yo kuzamuka mu makipe 8 ahatanira igikombe, abakinnyi b'iyi kipe bahawe n'umuterankunga Skol miliyoni 5, aho buri mukinnyi yahawe ibihumbi 170 by'amafaranga y'u Rwanda nk'uko bari babisezeranyijwe.
Abatoza b'iyi kipe n'abandi bafatanya(Staff Technique) bagera kuri 14 bakaba barahawe ibihumbi 500 ngo bagabane aho buri umwe yagombaga gufata ibihumbi 35 by'amfaranga y'u Rwanda, amakuru avuga ko aba batoza babyanze ndetse bigakurura umwuka mubi aho na bamwe mu bakinnyi bagize igitekerezo cyo kugabanya ku mafaranga yabo ngo bahe abatoza ariko ntibabyemera bose.
Ibi kandi bivugwa ko ari nayo ntandaro yo kuba baratakaje umukino wa AS Kigali kuko abatoza batari bishimye.
Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ibyo nta kibazo kirimo kuko muri Rayon Sports bafite uko bagabanywa uduhimbazamusyi.
Ati'ubundi byanze bikunze hari uburyo abakinnyi n'abatoza bagomba guhabwa agahimbazamusyi, ku gahimbazamusyi k'umwihariko, bafite uko babigabanywa, rero niba ariko byagenze ntawe tugomba gusobanurira uko kagabanywa, igihari ni uko ubu ng'ubu umwuka ari mwiza.'
Ku kijyanye n'umwuka mubi uvugwa hagati y'ubuyobozi n'umutoza Guy Bukasa ndetse ko yahawe umukino wa nyuma, mu gihe yaba atsinzwe umukino wa Bugesera FC ku wa Kane yahita yirukanwa, yavuze ko na byo ari ibihuha.
Kurwana kwa Jean Vital Aurega na Drissa Dagnogo
Mu cyumweru gishize haje inkuru y'uko abakinnyi babiri bakomoka muri Ivory Coast, Drissa Dagnogo na Jean Vital Aurega bafatanye mu mashati nyuma y'uko Dagnogo yanze ko Mutatu Manace yinjira mu mwiherero.
Amakuru avuga ko nyuma y'umukino wa Gasogi United, Manace Mutatu atigeze ajyana n'abandi mu mwiherero, agarutse umuzamu yanze ko yinjira maze Jean Vital Aurega amutegeka ko amufungurira ariko Dagnogo arabyanga avuga ngo abanze ajye kuvugana n'ubuyobozi kandi anipimishe.
Nkurunziza Jean Paul yavuze ko ari ukubeshya, ari ikinyoma cyambaye ubusa cyane ko aba bombi bava mu gihugu kimwe.
Ati'ibyo byo nibwira ko ari nk'ibihuha kuko yaba Dagnogo na Aurega bava mu gihugu kimwe ku buryo kumva ko umuntu avuga ko barwanye ari ikinyoma cyambaye ubusa.'
Imyitwarire ya Kwizera Olivier ikomeje kuba ikibazo
Nyuma y'umukino wa Gasogi United, umunyezamu Kwizera Olivier yajyanye n'abandi mu mwiherero bukeye asohoka adasabye uruhushya, agarutse bamusaba kubanza kujya kwipimisha akabona kugaruka, yaragiye kugeza ubu uyu munyezamu ntaragaruka.
Uyu munyezamu kandi hari n'andi makuru y'inyuma y'amarido avuga ko ashobora kuba yari yariye ruswa ku mukino wa Gasogi United.
Umuvugizi wa Rayon Sports, akaba yavuze ko uyu munyezamu ataragaruka mu bandi kuko hari ikibazo cy'imyitwarire agomba kubanza gusobanurira ubuyobozi.
Ati'ni ikibazo cy'imyitwarire niyo mpamvu atarimo kugaragara mu bikorwa by'ikipe, ntabwo aragaragara kuko hari ibyo agomba kubanza gusobanurira ubuyobozi, ntabwo ahari kubera ikibazo cy'imyitwarire ntabwo ikipe irimo kumubara.'
Ku kijyanye n'uko ashobora guhanwa, yagize ati'nyine ibyo byose ntabwo wavuga ikintu kitaraba, igihari ni uko hari ibyo agomba kubanza gusobanura kubera ikibazo cy'imyitwarire.'
Sugira Ernest
Undi mukinyi ni rutahizamu Sugira Ernest, we nyuma y'ikarita itukura yahawe ku mukino wa Gasogi United, kubera kwishimira igitego atukana, yavuze ko yicaranye n'ababishinzwe ndetse yemera ikosa, asaba imbabazi nabo bagira ibyo bamusaba ubu ni umukinnyi uri mu bandi nta kibazo.