Umukinnyi ukina mu kibuga hagati mu ikipe ya APR FC, Niyonzima Olivier Seif yivuze imyato imbere ya AS Kigali bazahura ejo, aho yavuze ko iyi kipe y'ingabo z'igihugu ifite abakinnyi beza kurusha Abanyamujyi ku buryo ku munsi w'ejo bazabatsinda.
Ku munsi w'ejo tariki 26 Gicurasi 2021, APR FC izakina na AS Kigali mu mukino w'umunsi wa 2 w'amakipe ahatanira igikombe cya shampiyona, ni umukino uzabera i Muhanga aho AS Kigali yakirira imikino yayo.
Niyonzima Olivier Seif, aganira n'urubuga rw'iyi kipe yavuze ko AS Kigali ifite abakinnyi beza ariko bo ari beza kurushaho bityo ko bagomba kubatsinda.
Ati"AS Kigali ni ikipe nziza ntitwayisuzugura ariko twebwe turi beza kubarusha niyo mpamvu tugomba kubatsinda. Ni umukino uzaba ari mwiza kandi twebwe icyo dushyize imbere ni ugushaka amanota atatu kuko turashaka kongera gutwara igikombe tudatsinzwe na rimwe nk'uko twabikoze umwaka wa banje.'
Yakomeje avuga ko ku munsi w'ejo ari bwo abantu bazabona urwego nyarwo rwa APR FC.
Ati'Inzira yose twanyuzemo twahuye n'amakipe akomeye kandi imyitozo abatoza baduha, ni imyitozo myiza tuyikora neza kandi izadufasha gutsinda iyi kipe kandi abantu bazabona umukino mwiza ndetse bazabona urwego rwacu ko turi hejuru.'
Yabwiye abakunzi b'iyi kipe ko biteguye neza kandi bazatanga ibyo bafite byose intsinzi bakayegukana.
Ati'Icyo nabwira abakunzi ba APR FC ni uko umukino twiteguye neza, tuzatanga ibyacu byose kugira ngo dutange ibyishimo ku bakunzi badahwema kudushyigikira, baduhora hafi natwe turi hano kugira ngo tubahe ibyishimo, abayobozi ba APR FC turabashimira cyane bahora batwereka ko turi kumwe kandi badushyigikiye.'
APR FC igiye gukina na AS Kigali nyuma y'uko ku munsi wa mbere batsinze Espoir FC 1-0, ni mu gihe AS Kigali yari yatsinze Rayon Sports 3-1.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/seif-wa-apr-fc-yivuze-imyato-imbere-ya-as-kigali