U Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba– Perezida Kagame -

webrwanda
0

Ibi Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatandatu ubwo yasozaga inama y’iminsi ibiri ya Komite Nyobozi yaguye y’Umuryango wa FPR Inkotanyi yateraniye ku cyicaro gikuru cyawo i Rusororo mu Karere ka Gasabo.

Umunsi wa kabiri wayo wibanze ku biganiro bijyanye no kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, hagarukwa cyane kuri Raporo ya Leta y’u Rwanda izwi nka “Muse Report” ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yavuze ko muri raporo zose zimaze gukorwa, bijyanye n’amateka, bigaragaza ko u Rwanda hari ibihugu ruhanganye nabyo ariko igikwiriye kuvamo ari uko rubona amahoro rwifuza arubashisha kugera ku iterambere.

Ati “Nk’u Rwanda twifuza amahoro ngo dukore ibitureba bijyanye no guteza igihugu imbere, ntawe twifuza kubangamira, nta n’uwo twifuza ko atubangamira.”

Perezida Kagame yavuze ko umuntu ushaka amahoro mu rugo rwe, yubaka inzu akayiha umusingi ukomeye, akubaka uruzitiro ku buryo bitazamusaba kurara araririye imitungo ye ngo hato hatagira umuntu uyimutwara.

Ati “Niba ushaka amahoro mu nzu yawe wubatse, ntunyagirwe, ntawugushimutira inka, aho kwirirwa urara ijoro urinze izamu ry’urugo rwawe, wubaka urugo rukomeye, inzu ikomeye n’urugo rufite imyugariro ikomeye cyangwa kugira ngo utanyagirwa ugasakaza ibikomeye.”

Yasabye Abanyarwanda guharanira ko u Rwanda rumera nk’urugo rukomeye rutigabizwa na ba rushimusi cyangwa rudasenywa n’imvura ahubwo rufite umusingi ukomeye.

Ati “Ibyo dukora, ni byo bibanza bikaturinda umwanzi. Ibyo ukora iyo ari bizima, nibyo bigukingira umwanzi.”

Mu kiganiro cyatanzwe n’abarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yagarutse kuri raporo ivuga ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside, atanga ubuhamya bw’ibyamubayeho ubwo yajyaga gutanga ubuhamya mu ikorwa rya Raporo yitiriwe Mucyo.

Iyo raporo yari ifite inshingano zo kwegeranya ibimenyetso ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside. Yarangiye mu 2008 ishyirwa ku mugaragaro ndetse ni yo ya mbere yari ikozwe n’u Rwanda iri muri uwo mujyo.

Ati “Ubwo byatangazwaga kuri Radio ko ngiye gutanga ubuhamya imbere ya Komisiyo ya Mucyo, nahamagawe inshuro zirenga 300, narabaze, abantu bambaza uwo ndiwe ku buryo numva nahangana n’Abafaransa. Nabasubije ko ntari kurwanya uwo ari we wese, ahubwo ko ndi kuvuga ibyo nabonye.”

Gatabazi yavuze ko azi Ingabo z’u Bufaransa ubwo zari i Byumba, icyo gihe ngo yari umusore w’imyaka 22 utangiye akazi ko kuba Agronome. Yari azi Igifaransa ku buryo ngo byamworoheraga kuvugana n’Abasirikare b’Abafaransa mu Gifaransa.

Ngo mu 1990, Abasirikare b’u Bufaransa bageze muri Komine Kiyombe, bahashyira imbunda nini zikomeye zirimo izari zifite ubushobozi bwo kurasa amasasu menshi nka 12 icya rimwe.

Izo mbunda z’ubwoko butandukanye ngo zarasaga mu cyerekezo Ingabo za RPA zaturukagamo mu rugamba rwo kubohora igihugu ku buryo “abari ku rugamba icyo gihe mushobora kuba mwarahuye n’akaga gakomeye”.

Yakomeje avuga ko Abafaransa aribo bigishije interahamwe uko bashobora kwifashisha “udushoka duto” mu kwica Abatutsi mu gihe zaba zidafite imbunda. Agaragaza ko icyo bari baje gukora atari akazi ko mu biro cyangwa se ubundi bufasha nk’uko bivugwa ahubwo bari mu mugambi wo gushyigikira Guverinoma ya Habyarimana mu kurwanya FPR Inkotanyi.

Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye, we yavuze hashize imyaka 27 u Rwanda ruhanganye n’u Bufaransa, rwaranze kuva ku kuri. Agaragaza ko kuba uyu munsi u Bufaransa bugeze aho bwemera muri Raporo ya Duclert ko hari uruhare “bwagize” mu mateka ashaririye y’u Rwanda ari intsinzi.

Ati “Hari uwavuga ko u Bufaransa bwafataga u Rwanda nk’urushishi bwo bukaba inzovu [...] hari igihe rero inzovu ishobora guhangana n’urushishi, rushobora kuyijya mu izuru igasanga imaze imyaka 27 ihanganye narwo.”

Yagaragaje ibihe bikomeye u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 27 ishize, harimo raporo zakozwe, imanza zari zigendereye gushyira ibyaha ku bayobozi barwo n’ibindi ariko ko icyo gihe cyose nta gutsindwa ahubwo rwakomeje gutsimbarara ku kuri.

Ashingiye kuri raporo y’u Rwanda ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi, yavuze ko idashingiye ku kurega umuntu, yaba Mitterand wayoboraga u Bufaransa, abasirikare be, abandi bantu ku giti cyabo cyangwa inzego z’u Bufaransa.

Yavuze ko ibyakorwaga n’u Bufaransa bitari bishingiye ku muntu umwe ku giti cye, ahubwo ari ko inzego zabwo zabonaga ibintu ku buryo kugira uwo urega kwaba ari ukutareba kure ndetse nta nubwo umusaruro wabyo watanga inyishyu y’ibyangiritse.

Yagaragaje ko ahubwo iyi raporo y’u Rwanda n’iya Duclert icyo zitanga ari “amahirwe yo kubaka ubwubahane”. Ati “ Ibyo tuzubakira kuri ibi bigezweho, bizaramba”.

Mu bandi batanze ibiganiro harimo Sandrine Uwimbabazi Maziyateke, umukobwa w’uwahoze ari umusirikare ukomeye mu Ngabo za Habyarimana usigaye utuye mu Bubiligi.

Uwimbabazi yavuze ko yakuriye mu Bubiligi, abwirwa ko adakwiriye kuza mu Rwanda, ko aramutse arugezemo yakwicwa, ko n’icyo bamuha cyo kunywa, cyamuhitana ako kanya cyangwa buhoro buhoro.

Ngo uko yagiye akura, yakomeje kwibaza byinshi biza gufata indi ntera ubwo yajyaga kwiga muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahageze abanyeshuri biganaga bakajya bamubaza aho akomoka ariko akagira ipfunwe ryo kuvuga ko ari Umunyarwanda.

Igihe kimwe ngo yakomeje kumva ukuntu u Rwanda rutangarirwa, aza gushira ubwoba nawe avuga ko ariho akomoka ariko agorwa no kuba nta makuru afatika yari afite yo kuruvugaho.

Aho niho yatangiriye urugendo rwo gushaka kumenya ibijyanye n’u Rwanda, atangira kuganiriza abantu bamuha ishusho itandukanye n’iyo ababyeyi be yakuze bamuha, aza kwitabira Rwanda Day ari kumwe n’abari urungano rwe ariko bavuka ku babyeyi bagize uruhare mu mateka mabi y’u Rwanda, ariko bo banga kwinjira mu cyumba cyaberagamo ibiganiro mu Buholandi bahitamo kujya kwigaragambiriza hanze we arinjira atangira kubona isura itandukanye n’ibyo yajyaga abwirwa.

Yaje gufata umwanzuro agaruka mu Rwanda, ariko nabwo ari intambara ikomeye kuko byari bihabanye n’ibyo ababyeyi be bashaka. Yavuze ko yageze i Kigali akabona nta n’umuntu umwitayeho ahubwo buri wese ari mu bye, aharanira iterambere, yiyemeza kurugumamo yifashisha ubumenyi bwe mu kuruteza imbere. Ubu amaze imyaka ibiri mu Rwanda.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo binjiraga mu cyumba cyaberagamo ibiganiro
Madamu Jeannette Kagame akurikiye ibiganiro byatanzwe ku munsi wa kabiri w'iyi nama
Perezida Kagame yagaragaje ko icyo u Rwanda rushyize imbere ari amahoro arubashisha kugera ku iterambere rwifuza
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi barenga 650 nibo bari batumiwe muri iyi nama y'iminsi ibiri
Sandrine Uwimbabazi Maziyateke yatanze ubuhamya bw'uburyo yari yarapfukiranywe n'ababyeyi be bakamwangisha u Rwanda



Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)