Tizzo wo muri Active ari mu Munyenga wu rukundo na Miss Mutesi Aisha(Amafoto) – YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma y'igihe kinini bakundana mu ibanga rikomeye, umuhanzi Tizzo yashyize agaragaza ko ari mu rukundo na Mutesi Aisha umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda mu 2017.

Tizzo abinyujije ku rukuta rwe rwa Tik Tok yashyize hanze amashusho ari mu bihe byiza bitandukanye n'umukunzi we Mutesi Aisha, uyu akaba umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 akabasha no kugera mu cyiciro cya nyuma cyaryo.

Urukundo rw'aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane nyuma gato y'uko uyu mukobwa yari avuye mu irushanwa rya Miss Rwanda 2017.

Ni urukundo aba bombi bakunze kugira ibanga rikomeye, icyakora aka wa Munyarwanda wagize ati 'akari ku mutima gasesekara ku munwa', Tizzo byamunaniye kubyihererana.

Umwe mu nshuti z'aba bombi waganiriye na twe, yavuze ko Tizzo na Mutesi bamaranye imyaka itari mike, gusa ngo ni inkuru bagize ibanga rikomeye.

Tizzo wo mu itsinda rya Active, atangaje umukunzi we mu gihe iri tsinda rimaze igihe ritari gukora ndetse rivugwamo umwuka utari mwiza hagati y'abarigize.

Mutesi Aisha uretse kuba yaritabiriye Miss Rwanda 2017 ntabashe kugira ikamba yegukana, abitse ikamba ry'umukobwa uhiga abandi mu buranga mu karere ka Ruhango ari naho iwabo.

Nyuma yo kuva muri Miss Rwanda, uyu mukobwa mu 2019 yabonye akazi ko gupanga neza amatangazo yamamaza 'Publicite' mu biganiro bya radiyo ya Kiss Fm icyakora kugeza ubu ntakihakora.

Mutesi na Tizzo batangiye gukundanye nyuma y'irushanwa rya Miss Rwanda2017

 

Tizzo uri mu rukundo  Aisha mutesi.

src:igihe

Leave your vote

Comments

0 comments



Source : https://yegob.rw/tizzo-wo-muri-active-ari-mu-munyenga-wu-rukundo-na-miss-mutesi-aishaamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)