Manchester City yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League ku nshuro ya mbere #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Kabiri,yatsinze PSG ibitego 2-0 mu mukino wo kwishyura wa ½ cya kabiri cy'iri rushanwa nyuma y'aho ku mukino ubanza wabereye I Paris yayitsinze ibitego 2-1.

Mu kibuga cyari cyuzuyemo urubura,PSG nk'ikipe yaje ishaka kwishyura yatangiye isatira City ariko amahirwe yari ibonye yo guhabwa penaliti yakomwe mu nkokora na VAR yemeje ko myugariro Zinchenko washinjwaga gukora ku mupira n'ukuboko yakoresheje urutugu.

PSG yakinanaga icyizere,yahuye n'akaga gakomeye ku munota wa 11 ubwo Manchester City yazamukanaga umupira watewe n'umunyezamu ahereza myugariro Zinchenko wasize ba myugariro ahereza umupira De Bruyne awutera mu izamu ariko Marquinhos awukuramo wisangira Riyad Mahrez aho yari ahagaze mu rubuga rw'amahina atsinda igitego cya mbere cya Manchester City.

PSG yakomeje gusatira byatumye ku munota wa 15 ibona amahirwe yo kwishyura ariko umupira Marquinhos yateye n'umutwe ugarurwa n'umutambiko w'izamu.

PSG yabonye amahirwe akomeye ubwo ku munota wa 19 Di Maria yahabwaga umupira n'umunyezamu Ederson wari wataye izamu,uyu munya Argentina ateye umupira uca ku ruhande rw'iri zamu ryari ryambaye ubusa.

PSG yakomeje gusatira ariko amashoti menshi yateye yaganye hanze y'izamu.Igice cya mbere cyarangiye iteye amashoti 7 ariko nta na rimwe riganye mu izamu mu gihe City yo yateye mu izamu kabiri.

Mu gice cya kabiri,Manchester yarangije akazi kuko ku munota wa 65 yatsinze igitego cya kabiri cya Riyad Mahrez ku mupira mwiza wa Contre attaque wazamukanwe na De Bruyne ahereza Foden nawe awuha Mahrez awushyira mu izamu.

Ku munota wa 70,Angel Di Maria yahawe ikarita y'ubujiji nyuma yo gukandagira abishaka Fernandinho wari umushotoye akamutuka.

Ku munota wa 80,umunyezamu Navas yarokoye PSG yari igiye gutsindwa igitego cya 3,akuramo ishoti rya Foden.

Mu minota 2 y'inyongera,Neymar Jr yahawe coup franc yateye igarurwa n'igiti cy'izamu binashimangira kudahirwa n'iyi mikino 2 yakinnye na City.Myugariro Ruben Dias niwe watowe nk'umukinnyi w'umukino.

City ibaye ikipe 9 yo mu Bwongereza igeze ku mukino wa nyuma wa European Cup/Champions League ndetse yakoze agahigo ko kuba ikipe ya mbere mu Bwongereza itsinze imikino 7 yikurikiranya ya Champions League.

Ku mukino wa nyuma uzabera Istanbul muri Turkia,City izahura n'izarokoka ku munsi w'ejo hagati ya Real Madrid na Chelsea.



Source : http://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/manchester-city-yageze-ku-mukino-wa-nyuma-wa-uefa-champions-league-ku-nshuro-ya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)