Rubavu : Abantu 76 barimo abafatiwe mu tubari barajwe muri stade kubera kurenga ku mabwiriza #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu butangaza ko bari bamaze iminsi umubare w'abarenga ku mabwiriza bajyanwa muri Sitade waragabanutse, ariko muri iyi minsi abantu bakaba ngo batangiye kwirara.

Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique avuga ko barimo guhwitura abarimo kurenga ku mabwiriza.

Yagize ati "Tumaze iminsi tubona imibare yiyongera kandi abenshi ni urubyiruko. Twahisemo kongera kwibutsa abatuye Akarere ka Rubavu ko amabwiriza akiriho kandi agomba kubahirizwa."

Akarere ka Rubavu ni Akarere kagendwa na benshi kubera ubukerarugendo bushingiye ku kiyaga cya Kivu.

Cyakora nubwo aka Karere gasurwa cyane, ubuyobozi buvuga ko abakagenderera bagomba kubahiriza amabwiriza ya Covid-19.

Ishimwe Pacifique ati "Kuba dusurwa turabikeneye ariko ntitwabyitwaza twica amabwiriza yo kwirinda Covid-19, abaza bagomba kuyubahiriza kuko banduye cyangwa bakanduza ntitwaba dukora Inshingano zacu."

Bamwe mu bafashwe bazira kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, barimo abashoferi.

Kamari wafashwe arimo kuva i Kigali ataha mu mujyi wa Gisenyi, avuga ko yakoze amakosa yo kurenza amasaha atabimenyesheje polisi.

Yagize ati "Ubusanzwe iyo tubona turatinda tubikenyesha Polisi, ariko ikosa nakoze nagiye i Kigali mbona ko nkererwa sinabimenyesha ubuyobozi."

Kamari ashishikariza abandi bashoferi kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, kandi igihe babona bari burenze amabwiriza bagasaba uburenganzira Polisi.

Imodoka zafashwe ni 16 zari zarengeje amasaha yo gutaha, naho abafashwe batambaye udupfukamunwa bavuga ko bazi akamaro ko kukambara ahubwo bari batwibagiwe.

Abafashwe uko ari 76 uretse kurazwa muri Stade nk'igihano, bigishwa akamaro ko kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19, bagacibwa amande bagasubira mu miryango yabo.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abantu-76-barimo-abafatiwe-mu-tubari-barajwe-muri-stade-kubera-kurenga-ku-mabwiriza

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)