Perezida Kagame yagarutse ku mubano w'u Rwanda n'abaturanyi yitsa kuri Uganda bikomeje kwanga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yabivuze kuri uyu wa Gatandatu tariki 01 Gicurasi 2021 ubwo yasozaga inama yaguye ya Komite Nyobozi y'Umuryango wa FPR-Inkotanyi imaze iminsi ibiri.

Yavuze ko nko ku ruhande rw'Amajyepfo ahaherereye u Burundi bwari bumaze iminsi butabanye neza n'u Rwanda ariko ubu bikaba biri kujya mu buryo.

Ati 'U Burundi ubu turi mu nzira yo gushaka uko twumvikana, ubu twe n'Abarundi turashaka kubana na bo kandi bamaze kwerekana iyo nzira natwe turabishaka.'

Ku ruhande rw'Iburengerazuba, Perezida Kagame yavuze ko ibibazo byahoze biri hagati y'u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biri gukemuka kandi ku bufatanye bw'impande zombi.

Ati 'Ubu rwose bimeze neza ntabwo bikiri nka mbere.'

Naho Iburasirazuba, yavuze ko Tanzania yo itigeze igirana ibibazo n'u Rwanda 'turakorana na bo neza.'

Naho mu Majyaruguru, Perezida Kagame yavuze ko Uganda yo ikomeje kubanira nabi Rwanda ariko ko atazi inkomoko yabyo.

Ati 'Nabayeyo, nabanye na bo, nakoranye na bo […] umbajije neza ngo nkubwire imizi yacyo ntabwo mbisobanukiwe bihagije.'

Kuri iki Cyumweru ubwo yasozaga inama ya Komite Nyobozi yaguye, yavuze ko u Rwanda ruzakomeza kumenya ibyarwo rukirinda kugira ngo hatagira uruvogera.

Ati 'Njyewe nzasakara inzu yanjye kugira ngo ntanyagirwa, nzashyiraho imiryango idadiye ngo utanyinjirana ugatwara ibyanjye, wanyinjiranye kandi nzagusohokana hanyuma tubane dushyire twiza, uwizanye nabi na we azasubizweyo mu buryo butaruhanyije.'

Ibibazo biri hagati y'u Rwanda na Uganda byatangiye kugaragara mu buryo bweruye muri Gashyantare 2019, ubwo u Rwanda rwasabaga abanyarwanda kutajya muri kiriya gihugu kuko bageragayo bagakorerwa iyicarubozo ndetse ibi bikorwa bikaba bikomeje kugaragara kugeza ubu.

Muri Werurwe 2019 ubwo Abayobozi mu nzego Nkuru z'u Rwanda bari mu Mwiherero wa 16, Perezida Kagame yavuze birambuye kuri ibi bibazo, avuga ko atari ibya vuba ari ibya cyera ahubwo ko kiriya gihe ari bwo impande zombi zeruye zikabishyira ahagaragara.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/Perezida-Kagame-yagarutse-ku-mubano-w-u-Rwanda-n-abaturanyi-yitsa-kuri-Uganda-bikomeje-kwanga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)