Rubavu : Abantu 71 barimo abageni bafashwe barenze ku mabwiriza bajyanwa muri Stade #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba bantu 71 biganjemo abafatiwe mu tubari aho ari 42 bariho banywa inzoga mu tubari mu gihe 31 bari mu birori byo kwiyakira by'abageni barimo n'abakoze ubwo bukwe bwo gusezerana mu mategeko mu Murenge wa Gisenyi.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yibukije abaturage ko icyorezo cya COVID-19 kigihari kandi ko bari bakwiye kuzirikana ingaruka zacyo bagaharanira ko kidakomeza ubukana.

Yagize ati 'Bazirikane uburyo ubukungu bwahungabanyijwe n'iki cyorezo, bibuke amasomo bakuye muri Guma mu Rugo na Guma mu Karere, amashuri agafunga n'ibindi.'

Yavuze ko Polisi y'u Rwanda ku bufatanye n'Ubuyobozi bw'Inzego z'Ibanze bazahora ari maso ku buryo uwo ari we wese uzanyuranya n'amabwiriza azafatwa kandi akabihanirwa hatitawe ku wo ari we.

Aba bafashwe barimo na bariya bageni bajyanywe muri stade ya Rubavu bibutswa ingamba zo kwirinda COVID-19 bacibwa n'amande ubundi bararekurwa barataha.

Mu minsi yashize mu Mujyi wa Kigali hafashwe abarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 barimo n'abari mu mihango yo gushyingiranwa ndetse amafoto yabo aza kugaragara bari muri stade barimo n'umugeni wari wambaye agatimba.

Gusa nyuma byaje kumenyekana ko uriya mugeni yambitswe agatimba atari mu gihe cyako kuko yari atarajya gusezerana mu rusengero ahubwo ko abo bari kumwe bakamwambitse kugira ngo bajijishe inzego ngo zimugirire ikigongwe.

Perezida wa Repubulika akaba na Chairman w'Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame ubwo yafunguraga inama ya Komite Nyobozi yaguye y'uyu muryango, yagarutse kuri irirya myitwarire ya bariya bantu bashatse kujijisha inzego ndetse n'amagambo yakurikiye kiriya gikorwa cy'uko hagaragaye umugeni yambaye agatimba muri stade.

Yavuze ko abasakuje bavuga ko mu Rwanda habaye amahano yo kujyana umugeni muri Stade ahubwo bari bakwiye kwibaza uburyo abageni bakwiye kurenga ku mategeko.

UKWEZI.RW



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/Amakuru-anyuranye/article/Rubavu-Abantu-71-barimo-abageni-bafashwe-barenze-ku-mabwiriza-bajyanwa-muri-Stade

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)